Abakorera ubucuruzi muri santere ya Tyazo iri mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo ho mu karere ka Nyamasheke barasabwa gushyira mu bikorwa amabwiriza bahabwa mu rwego rwo kugirira isuku iyi santere bakoreramo.

Ibi babisabwe na Uwimana Bonaventure, umukozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Kanjongo ubwo yagiranaga inama n'abacuruzi bakorera muri iyi santere kuri uyu wa kane tariki ya 03/05/2012.
Abacururiza kuri iyi santere ngo bagomba gushyira utuntu twagenewe kushyirwamo imyanda (poubelle) ku miryango yabo, kandi tukagirirwa isuku kuko hari aho usanga turusha imyanda ijyamo gusa nabi.
Ikindi basabwa ni uko abadafite ubwiherero baba abacuruzi cyangwa abakiriya babo bashobora kwifashisha mu gihe bibaye ngombwa barasabwa kubwubaka byihutirya, aho buri kandi bukagirirwa isuku ngo butanduza abantu indwara.
Uwimana yagize ati: "Twite ku isuku yaho dukorera. Ba nyiri amazu nabo ntibagashake amafaranga gusa badatekereza ku nshingano zabo bagomba kuzuza."
Abacuruzi basabye ubuyobozi kuvugana naba nyiri amazu kuko aribo bagomba kubaka ubwiherero aho butari ndetse no gukora ibindi bikorwa by'isuku bajya basabwa gukora kuko abakodesha bo baba ahanini nta jambo bafite kuri ba nyiri inzu ngo kuko niyo bavamo hahita hajyamo abandi nk'uko uhagarariye abacuruzi muri santere ya tyazo Nsengiyumva Philbert yabivuze.
Abacuruzi kandi bifuje ko ubu mbere yo gutangira kubaka hajya habanza kwerekanwa ahazashyirwa ubwiherero kugira ngo bitazajya biteza ibibazo mu gihe inzu zatangiye gukoreshwa.
Muri iyi nama ariko umurenge nawo wanenzwe kuba agasoko gahari karema buri munsi nta bwiherero gafite ndetse n'aho kumena imyanda, maze ushinzwe imibereho myiza avuga ko icyo kibazo bazakigeza ku karere bakagishakira umuti.
0 comments:
Post a Comment