Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda | Ifunguro ryuzuye ni irigizwe n’ibiki

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda | Ifunguro ryuzuye ni irigizwe n'ibiki
May 5th 2012, 08:28

Inzobere mu mbonezamirire zivuga ko muri rusange ngo ifunguro ridukwiye kandi riboneye ( Alimentation Equilibrée et Saine ) rigomba kuba ari ifunguro ririmo ibyo kurya byubaka umubiri.

 

m Ifunguro ryuzuye 300x226 Rwanda | Ifunguro ryuzuye ni irigizwe n'ibiki

Bimwe mu byifashishwa gutunganya indyo yuzuye

Mu kiganiro na Dr. Muhairwe Fred avuga ko iryo funguro riba rigizwe n'ibishyimbo, amashaza, amata, amagi n'ibindi.

Ati "na none nk'urundi rugero rigomba kuba ari ibyo kurya bitera imbaraga higanjemo ibinyampeke, amasaka, umuceri, ibigori, ibinyamafufu, ibinyabijumba, imyumbati, ibirayi, amateke ndetse n'amavuta. Iryo funguro kandi rigomba kubonekamo ibyo kurya birinda indwara. Urugero : imboga rwatsi, renga renga, dodo, isombe, cora (ibibabi by'amateke), ibibabi by'ibijumba, umushogoro n'ibindi".

Dr. Muhairwe avuga ko umuryango w'abibumbye wita ku buzima OMS waje gusanga urwo rutonde rudahagije  kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza. Nibwo waje gukora urundi rutonde maze ushyira ibyo kurya mu bice birindwi umubiri ukeneye.

Igice cya mbere kigizwe n'amagi, inyama, amafi. Igice cya 2 kigizwe n'amata n'ibiyakomokaho. Igice cya gatatu kigizwe n'ibinyampeke, ibinyamisogwe n'ibinyamafufu. Igice cya 4 kigizwe n'amavuta n'ibindi bikungahaye ku mavuta. Igice cya 5 kigizwe n'imbuto n'imboga. Icya gatandatu kigizwe n'isukari n'ibiyikomokaho. Igice cya karindwi kigizwe n'amazi.

Mu gukomeza kuvuga ku ifunguro ridukwiye, Dr. Muhairwe yavuze ko iyo urebye urutonde rwa mbere rwibyo kurya usanga arirwo abantu benshi bazi muri rusange. Naho urutonde rwa kabiri ni uruza rushimangira kugira ubuzima bwiza bwa muntu kurushaho kuko umubiri uba wabonye intungamubiri ukeneye.

Yagize ati" Kugira ngo rero umuntu agire ubuzima bwiza ni ngombwa ko iryo gaburo ritaba ririmo microbe cyangwa n'ikindi cyose gishobora kwangiza umubiri w'umuntu".

Muganga Muhairwe avuga ku igaburo abantu bakwiye kwirinda. Ku isonga haza ibiribwa bacuruza ku mihanda ndetse nibyirirwa bizereranwa ku gataro. Na none hakwiye kwirindwa ibiribwa byarangije igihe cyangwa se bitaranditsweho igihe bizarangirira.

Abantu bakwiye kwirinda kandi ibiribwa bitekeye ahantu hari umwanda ndetse bakirinda kurushaho ibiribwa bidahiye cyane cyane inyama aho zigomba kubizwa kuri dogere 100. Bagomba no kwirinda ibyo kurya bivanze ku buryo butemewe n'amategeko y'ikigo cy'igihugu cy'ubuziranenge.

Kwirinda kandi ibiribwa byanduye urugero nk'amavuta. Ngo iyo amavuta yakoreshejwe si byiza kongera kuyatekesha ibindi biribwa.  Ibindi byo kwirindwa n'ibikombe bihombanye cyangwa byamenetse birimo ibiribwa hamwe no kwirinda ibiribwa bibitse nabi cyane cyane amata n'inyama.


Posts Related to Rwanda | Ifunguro ryuzuye ni irigizwe n'ibiki

share save 171 16 Rwanda | Ifunguro ryuzuye ni irigizwe n'ibiki

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment