Abana batowe mu nzego zo ku bahagararira mu matora yo mu tugali baratangaza ko icyo bashyize imbere bazakoraho ubuvugizi ari abana b' inzererezi bagaragara mu mujyi wa Kibungo bitabweho banashyirwe mu mashuri.
Umujyi wa Kibungo ubarizwamo inzererezi zitari nke aho usanga ziganjemo abajura.Ikindi kigeretse kuri ibyo usanga aba bana baba bakiri bato cyane bagombye kuba bakiga amashuri abanza.
Bamwe mu bana batorewe guhagararira abandi mu rwego rw'akagali ka karenge mu murenge wa kibungo ubwo bavuganaga n' itangazamakuru, uwitwa Ngarambe watorewe kuba perezida wabo muri aka kagali
yagize ati" Iyo urebye usanga mayibobo zose ziba muri uyu mujyi ari abana kandi bagombye kuba bari kwiga aha niho tugiye gushyira ingufu kandi babayeho nabi cyane ntituzibagirwa n' izindi mbogamizi umwana ahura nazo."
Aba bana babona ko kuba harashyizweho uru rwego rubahagarariye hagiye kugaragra byinshi birimo ihohoterwa ry'abana ndetse n'izindi mbogamizi zibangamira uburenganzira bw'umwana kuko ngo bazajya babicisha kubana bangana babisanzuyeho kurusha uko babigeza kubayobozi cyangwa abandi bantu bakuru.
Umwe mu bana wari witabiriye amatora yagize ati" Hari byinshi bibangamiye abana .Ibi byose bitubangamiye bigiye kugaragazwa n'izi nzego zitowe tuzajya tubatuma .gusa icyo dusaba leta ni ukuzumva ijwi ryacu kandi rigahabwa agaciro."
Umuyobozi w'akagali ka Karenge Safari Adolphe yatangaje ko izi nzego kuruhande rw' ubuyobozi zizajya zibafasha mu kubagezaho gahunda zibareba binyuze mu nzego zabo zatowe.Ikindi uyu munyamabanga nshingwabikorwa yavuze nuko ngo we n'abandi bayobozi biteguye gukorana neza n'inzego z'abana kandi ko abona izi nzego hari byinshi zigiye kugeza kubana.
Amatora y'abana bahagarariye abandi yatangiriye mu nzego z' imidugudu ndetse no ku tugali akaba azakomeza hashyirwaho ababahagarariye mu murenge kugeza no kurwego rw' igihugu.
Posts Related to Rwanda | Ngoma:Abana batorewe guhagararira abandi bavuze ko bagomba gukora ubuvugizi kubana b' inzererezi
Abana batorewe guhagararira abandi mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera baratangaza ko bazaharanira kurwanya ibiyobyabwenge mu bana babashishikariza kubireka kuko byangiza ubuzima ndetse ...
Mu Karere ka Gisagara kimwe n'ahandi mu gihugu, hatangiye igikorwa cy'amatora y'abana, kuri ubu hakaba hakozwe amatora ku nzego z'imidugudu. Ubuyobozi bw'utugari tw'imirenge yabereyemo amatora ...
Mu gihe mu turere dutandukanye hakomeje kubera ibikorwa by'amatora y'abana bahitamo bagenzi babo bagomba kubahagararira ku rwego rw'igihugu, bamwe mu bamaze gutorwa batangiye kugaragaza intego ...
Aba bana 13 bo mu mirenge 13 igize akarere ka gisagara kongeraho uwa 14 ubahagarariye ku rwego rw'akarere bahawe ikiganiro kuri iyi nama nkuru ...
Umuryango wibarututse abana batatu b'impanga utuye mu murenge wa Bungwe mu karere ka Burera, ejo, washyikirijwe inka ihaka wagabiwe na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame. ...
Google+
0 comments:
Post a Comment