Ubuyobozi bw'akarere ka Musanze burasabwa gufatira ingamba ikibazo cy'ubwiyongere bukabije bw'abaturage, abo kugeza ubu habarwa abaturage 645 kuri kilometero kare imwe.
Ubwo itsinda ry'abadepite baturuka muri komisiyo y'ingengo y'imari n'umutungo wa leta basuraga akarere ka Musanze tariki 14/11/2012, maze bagirana ibiganiro na nyobozi y'akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b'akarere, n'izindi nzego zifite aho zihurira n'ikoreshwa ry'umutungo.
Nyuma yo kugaragarizwa urugero rw'ubucucike muri Musanze, dore ko nko mu murenge wa Muhoza ari nawo wubatsemo umujyi wa Musanze, habarirwa abaturage 1700 kuri kilometero kare imwe, aba badepite bavuze ko iki kibazo kigomba guhagurukirwa.
Depite Mukayuhi Rwaka Constance, wo muri komisiyo y'ingengo y'imari n'umutungo wa leta mu nteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite, yavuze ko ubu bwiyongereye bukabije buhabaye n'icyerekezo cy'igihugu.
Yagize ati: "Birakabije rwose, nk'uko bigaragara mu mibare baduhaye, twasanze ugereranyije n'imyaka yashize, ubucucike bwaragiye bwiyongera. Imbaraga zose zakoreshwa ngo hubakwe amashuri, ibigo nderabuzima n'ibindi ntizakoroherwa n'ikibazo cy' ubucucike bukomeje kuzamuka".
Rutaremara Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Musanze, avuga ko biteguye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na komisiyo y'ingengo y'imari n'umutungo wa leta mu nteko ishinga amategeko.
Yagize ati: "Abanyamabanga nshingwabikorwa biyemeje ko bagiye guhangana n'ikibazo cy'ubucucike, bigisha abaturage maze buri wese agasezerana imbere y'amategeko kuboneza urubyaro".
Avuga kandi ko muri uru rwego, abaturage banatangiye kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro, aho hari abagabo batangiye gukoresha uburyo bwo kwifungisha burundu bita vasectomie.
Aba badepite bavuze ko muri rusange akarere ka Musanze kakoresheje neza ingengo y'imari y'umwaka ushize, gusa ngo hari abaterankunga batatangiye inkunga yabo ku gihe.
Posts Related to Rwanda : Musanze irasabwa guhangana n'ubwiyongere bw'abaturage bukabije
Abahoze ari abasirikare bo mu turere twa Musanze na Burera, barasabwa kwitabira umurimo bibumbira mu makoperative bakunda n' igihugu cyababyaye. Ibi babitangarijwe mu karere ka ...
Mu nama kagiranye n'abafatanyabikorwa b'umushinga WASH ugamije kugeza ku baturage amazi meza n'isukura, akarere ka Musanze kishimiye ibyo uyu mushinga umaze kubagezaho. Bwana Mugenzi Jerome, ...
Ubuyobozi bw'akarere ka Musanze buravuga ko bitarenze impera z'uyu mwaka wa 2012, buri mudugudu w'icyitegererezo uba ufite imihanda iciye neza, muri gahunda yo kunoza imiturire ...
Mu muganda w'impera z'ukwezi kwa Mutarama 2012, mu karere ka Musanze, murenge wa Cyuve, mu kagali ka Cyanya, hahomwe amazu 14 abadepite bubakiye abatishoboye ndetse ...
Perezia wa Ibuka arasaba abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 bo mu karere ka Musanze kugaruka mu karere bavuka mo ...
0 comments:
Post a Comment