Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda | Ese isukari y’ikigina irusha isukari yera intungamubiri?

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda | Ese isukari y'ikigina irusha isukari yera intungamubiri?
May 5th 2012, 08:30

m Ese isukari 300x200 Rwanda | Ese isukari y'ikigina irusha isukari yera intungamubiri?

Image (1) Isukari y'ikigina Image (2) Isukari yera

 

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuceri w'ikigina ari wo mwiza kurusha uwera, kandi ko n'umugati uva mu ngano zongine ari wo mwiza kurusha uva mu ifarini yera. Ese no ku isukari ni ko byaba bimeze?

Abantu bakunze kuvuga ko isukari y'ikigina ari yo nziza mu mubiri kurusha iyera, ariko uterekereje neza usanga umuntu agendeye ku ibara ashobora kwibeshya ku buryo bworoshye cyane kubera ko abayikora (aha haravugwa isukari yo hanze), hari igihe bafata yayindi yera bakayivanga n'ibindi bintu bituma ihindura ibara igasa n'ikigina kubera ko nyine bimaze kumenyerwa ko iy'ikigina ari yo nziza. Ubusanzwe iyo ari isukari ivanywe mu bisheke, mu nganda zo mu bihugu byateye imbere bafite uko bavanamo ibintu bituma isa n'iyijimye ikavangwa n'ibindi bituma yera cyane

Hari igihe abantu bavuga ko isukari ari ikigina bashaka kuvuga isukari itigeze ica mu ruganda. Ariko rero usanga ari ukwibeshya kubera ko mu nganda bafite uburyo bahindura yayindi yera itava mu bisheke bakayivanga n'ibyo bita mollasses biyindura ibara kugira ngo babashe kongera cyangwa kugabanya ibara ry'ikigina mu isukari no kuyisya bagakora  iseye cyane cyangwa iringaniye uko babyifuza.

Muri make rero ubu bwoko bwombi bw'isukari ntaho butaniye mu rwego rw'intungamubiri. Nk'uko bisobanurwa n'Ikigo Nyamerika cy'Ubuhinzi The United States Department of Agriculture, isukari y'ikigina ibamo intungamubiri bita kilocalories 17 mu kayiko kamwe k'isukari, mu gihe iyera ibamo kilocalories 16.

Kubera ibintu biba mu isukari y'ikigina bita molasses, bituma igira imyumyu ngugu yiganjemo calcium, potassium, (iron) na magnesium (isukari yera nta na kimwe muri ibi igira). Ariko rero kubera ko no mu isukari y'ikigina ibibamo ari bike cyane usanga nta kamaro na mba bifitiye umubiri w'umuntu kuburyo wavuga ko ari yo nziza kurusha iyera.

Itandikaniro nyaryo urisanga gusa mu buryohe n'impinduka amasukari yambi atera mu byo bayashyizemo nk'imigati, za biswi, cake n'ibindi.

Umwanzuro: Mu ntungamubiri, isukari y'ikigina ntaho itaniye n'isukari yera. Nkuko bitangazwa na

 

Posts Related to Rwanda | Ese isukari y'ikigina irusha isukari yera intungamubiri?

share save 171 16 Rwanda | Ese isukari y'ikigina irusha isukari yera intungamubiri?

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment