Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance: Rwanda | Ngoma: Batinya kubaha ibiraka by’akazi kuko amafaranga babahembye bagura ibiyobyabwenge maze bikabasaza

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Rwanda | Ngoma: Batinya kubaha ibiraka by'akazi kuko amafaranga babahembye bagura ibiyobyabwenge maze bikabasaza
May 5th 2012, 09:56

Bamwe mu bakorera mu mugi wa Kibungo bavuga ko basigaye batinya guha akazi insoresore zinwa ibiyobyabwenge kuko iyo bakabahaye bakabahemba bahita bajya kugura  ibiyobyabwenge.

Rwanda | Ngoma BatinyaAkazi aba bantu babaha ni akazi k'ingufu aho abateka  amarestaurant  babaha kubavomera amazi cyangwa abakeneye ayo gukora amasuku,ndetse n'utundi tuzi tw'ibiraka.

Nkuko bisobanurwa numwe mu bakorera mu mugi wa Kibungo ngo we uwo ahaye akazi akabona amafaranga yayaguze ibiyobwabwenge nk'urumogi ntiyongera kukamuha.

Umurerwa Claire ukora akazi k'ubucuruzi muri uyu mugi yagize ati"Mugitondo ubona ari bazimantakibazo bafite ariko babona akazi bakajya kugura ibyo bitindi mukanya nka saa cyenda ubona basaze hahandi baba babyina mu muhanda biruka mu muhanda nk' abasazi. Njye sinafasha umuntu gusara ubwo bajye bajya ahandi."

Igiteye impungenge  nuko ibiyobyabwenge bitemewe kubinwa ndetse bikaba binahanirwa n'amategeko ,umuntu akibaza impamvu bidacika.Abantu bamwe nabamwe bavuga kuri  iki kibazo cyo guca ibiyobyabwenge bavuze ko impamvu bidacika ari ukubera ruswa usanga ababicuruza baha inzego z'ibanze mazebagakomeza kubicuruza nta nkomyi.

Ikindi abantu bavuga ko gitiza umurindi iki gikorwa ngo nukon'uwufashwe akajyanwa gufungwa nta minsi amarayo ahubwo ahita afungurwa bityo nuwagombaga gutina akabifata nkaho byoroshye ntakibazo gikomeye.

Ubuyobozi bw'umurenge wa Kibungo butangaza ko butazahwema guhangana n'aba basore banwa ibiyobyabwenge ,gusa ariko ubona  iyi ngeso itagabanuka.

Hari ahantu usanga ahzwi ko hakorerwa ibikorwa nkibyo byo kunwa urumogi  ndetse kumanwa y'ihangu ugasanga ngo bari kwinwera. Abaturage barasaba ubuyobozi bw'uyu mugi bufatanije n'inzego zishinzwe umutekano  guhagurukira iki kibazo.

Mu Rwanda  umuntu  ucuruza cyangwa akanwa ibiyobyabwenge arabihanirwa nkuko hirya no hino bafatwa bakanafungwa.


 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment