Kuba hari imirenge imaze igihe kinini itagira abakozi bashinzwe iranga mimerere bituma abaturage batakibaruza abana babo bavutse ndetse n'abantu bitaba imana.
Nkuko byagaragajwe na commission y' inama njyanama ishinzwe politike y'akarere ka Ngoma yabaye kuri uyu wa 02/05/2012 yagaragaje ko itewe impungenge n'ikibazo cy'uko hari imirenge itagira abakozi bashinzwe iranga mimerere bityo bikaba bigira ingaruka ku kuba abantu batandikisha abana babo bavutse ndetse no kubaruza abapfuye.
Urugero iyi commission yatanze ngo ni umurenge umwe yagiyemo maze isanga mu mwaka washize wose igitabo cyandikwamo abana bavutse kigaragaza ko nta mwana numwe wavutse mu mwaka ushize wa 2011. Nyuma baje no kureba mu gitabo babaruriramo abitabye imana maze basanga mu myaka itatu ishize kigaragaza ko hapfuye abantu 20 bonyine gusa.
Ibi byatumye bakora igenzura ngo barebe koko niba iyi mibare ishoboka maze baza gusanga bishoboka ko iyo mibare yaba atariyo ahubwo ko ngo habaye ikibazo cy'uko nta mukozi w'umurenge bagiraga ushinzwe irangamimerere ngo akore ako kazi.
Ubwo habazwaga impamvu aba bakozi badashyirwaho ngo iyi myanya ishyirwe ku isoko kandi hahora hakorwa ibizamini. ukuriye commission ya gutanga akazi (recruitement) yatangaje ko ikibazo atari icyabo kuko bo imyanya akarere kabasabye gushakira abakozi bayishyize ku isoko bagashyirwaho.
Muri iyi nama bamaze gukora igenzura ku bakozi bashinzwe irangamimerere mu mirenge basanze ku mirenge 14 igize aka karere imirenge ikenda ariyo yonyine kugeza ubu ifite abo bakozi maze bahita bafata ingamba zo guhita bashyira iyo myanya itanu ku isoko abo bakozi bagashyirwamo.
Imirenge itagira abo bakozi bashinzwe iranga mimerere nkuko byagaragaye ni Kazo, Mutendeli, Zaza, Remera na Gashanda.
Posts Related to Ngoma: Ntibacyandikisha abana bavutse cyangwa abitabyimana kuberako batagira umukozi ushinzwe irangamimerere
Umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu, Mupenzi George aratangaza ko kubahiriza ighe ari kimwe mu biranga service nziza. Ibi yabitangarije mu nama yagiranye n'abakozi ...
Commission ya njyanama y'akarere ka Ngoma ishinzwe politike yashyize ahagaragara ibyo yakuye mu iperereza ryimbitse yakoze ku kibazo cy'igurishwa n'igura ry'amasambu mu murenge wa Rurenge ...
Umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije Mupenzi George aratangaza ko kubahiriza igihe ari kimwe mu biranga service nziza. Ibi uyu muyobozi yabitangarije mu nama yagiranye n'abakozi ...
Bamwe mu bakozi bo mu rwego rw'akarere baturuka mu turere tugeze kuri dutanu baratangaza ko kuba abakozi batari bake basezera ku tuzi kwa hato na ...
Mugihe hasigaye igihe gito kitageze ku kwezi ngo hatangire kugaragazwa ibyagezweho mu mihigo y' uturere mu mwaka 2011-2012 ,umuhigo wa bio-gaz zirenga 200 akarere ka ...
0 comments:
Post a Comment