Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Ikorwa rya firimi ku bikorwa byagezweho n’intore ryatangiriye i Rulindo

News of Rwanda
News of Rwanda
Ikorwa rya firimi ku bikorwa byagezweho n'intore ryatangiriye i Rulindo
May 5th 2012, 06:47

m Ikorwa rya firimi ku bikorwa1 Ikorwa rya firimi ku bikorwa byagezweho n'intore ryatangiriye i RulindoKuri uyu wa gatanu tariki 04/05/2012, mu karere ka Rulindo hatangiriye igikorwa cyo gufata amashusho ya firimi izagaragaza ibyagezweho n'intore mu gihugu cyose.

Nk'uko bitangazwa na Rutayisire Tharcisse, umukozi mu rwego rw'imiyoborere myiza i Rulindo, ngo haratoranywa ibikorwa bitatu by'indashyikirwa muri buri karere, ba nyirabyo nabo bagahabwa ijambo.

Ati: "Muri Rulindo basuye abaturage bari kuranyiza Imanza z'imitungo ya gacaca I Shyorongi, basura abagabo bahisemo kuboneza urubyaro I Kinihira ndetse n'amatsinda yo kubitsa no kugurizanya mu murenge wa Buyoga".

Karasira Venuste uyoboye igikorwa cyo gukora iyi firimi, avuga ko mu gihe kingana n'ukwezi n'igice iyi firimi ishobora kuzaba yarangiye igatangira ikerekwanwa.

Ati: "ibikorwa byo gufata amashusho bizadutwara iminsi 15, maze ibyo gutunganya amashusho bizamare nabyo igihe kingana n'ukwezi".

Avuga kandi ko izi firimi ziri mu bwoko bw'izitwa 'Filme Documentaire' hakazakorwa firimi imwe muri buri ntara ikazajya iba ifite igihe kiri hagati y'iminota 26 na 28.

 

Posts Related to Ikorwa rya firimi ku bikorwa byagezweho n'intore ryatangiriye i Rulindo

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment