Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Ku nshuro ya mbere INILAK Nyanza Campus igiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

News of Rwanda
News of Rwanda
Ku nshuro ya mbere INILAK Nyanza Campus igiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
May 5th 2012, 06:50

Nyuma y'imyaka itatu rifunguye imiryango mu karere ka Nyanza, ishuli rikuru ryigenga ry'abadivantiste rya Kigali (INILAK) rigiye kwifatanya n'abandi Banyarwanda bose mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 uzaba kuri iki cyumweru tariki 06/05/2012 ku cyicaro cy'iryo shuli.

m Ku nshuro ya mbere 300x243 Ku nshuro ya mbere INILAK Nyanza Campus igiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi wa INILAK, Dr Ngamije Jean

Icyo gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda cyateguwe ku bufatanye  bw'ubuyobozi bw'ishuli n'umuryango w'abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside ( AERG/INILAK NyanzaCampus).

 

Kuva iri shuli ryatangira mu mwaka wa 2010 bizaba ari ubwa mbere habereye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda biteguwe n'iryo shuli.

 

Mu gihe iminsi isigaye ibarirwa ku ntoki ngo bunamire kandi bibuke ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda imirimo imwe n'imwe ijyanye n'imyiteguro y'uwo munsi irarimbanije; nk'uko ubuyobozi bw'ishuli na AERGINILAK NyanzaCampus bahuriye kuri iki gikorwa babivuga.

 

Babisobanura batya: "Ubwo tuzaba twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rwaINILAK NyanzaCampus turateganya kuzakira abantu benshi bagezweho n'ubutumire bwacu bakemera kuzaza kwifatanya natwe"

 

Ubuyobozi bw'ishuli ryaINILAK NyanzaCampus buvuga ko bwatumiye inzego zose yaba mu bari mu nzego z'ubuyobozi bwite bwa Leta, abikorera ku giti cyabo, imiryango itegamiye kuri Leta n'abandi.

 

Abanyeshuli biga muriINILAK NyanzaCampus bose yaba abiga ku manywa na ninjoro batumiwe muri uwo muhango wokwibuka kunshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kuko igikorwa ari icyabo.

 

Tariki 5 Gicurasi hazaba umugoroba w'ijoro ryo kwibuka usabwa nawo kuzitabirwa nk'uko Gashema Janvier uhagarariye umuryango w'abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside muri INILAK Nyanza campus abitangaza.

 

 

 

Posts Related to Ku nshuro ya mbere INILAK Nyanza Campus igiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment