Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Rwanda | Nyamasheke: Mu cyumweru gitaha hazatangizwa agaciro development fund ku mugaragaro.

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
Rwanda | Nyamasheke: Mu cyumweru gitaha hazatangizwa agaciro development fund ku mugaragaro.
Aug 22nd 2012, 05:02

m Nyamasheke Mu cyumweru 300x225 Rwanda | Nyamasheke: Mu cyumweru gitaha hazatangizwa agaciro development fund ku mugaragaro.Ku wa kane w'icyumweru gitaha, tariki ya 30/08/2012, mu karere ka Nyamasheke hazatangizwa ku mugaragaro igikorwa cyo gutanga umusanzu uzashyirwa mu kigega cyiswe "agaciro development fund", kigamije gushyigikira ingengo y'imari ya leta nk'uko byatangajwe n'umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, mu nama y'umutekano yaguye yateranye tariki ya 21/08/2012.

Muri iyi nama, umuyobozi w'akarere yasabye abayitabiriye gushishikariza abaturage kwihesha agaciro batanga umusanzu wabo, kandi bakanaharanira gukora ngo biteze imbere baharanira kwihaza mu byo bakenera kuko nabwo ari ukwihesha agaciro, ubu butumwa bakazabutanga babasobanurira neza icyo bigamije kugira ngo bizagere ku ntego.

Yavuze ko abaturage batumva ko bazatanga umusanzu wo kuziba icyuho cy'abanyamahanga basubitse inkunga bageneraga u Rwanda, ahubwo ko ari igikorwa kizahoraho kugeza u Rwanda rubashije kwihaza biturutse mu maboko y'abanyarwanda.

Aha, umuyobozi w'akarere yatanze urugero ku bihugu byajyaga bisindagizwa n'ibindi bikaba byarishatsemo ibisubizo, ubu bikaba bibarirwa mu bihugu byifashe neza mu bukungu.

Lieutenant colonel Masumbuko, uyobora ingabo zikorera mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, yasabye ko agaciro development fund yakwinjizwa mu bana bato kugira ngo bazakure bafite umugambi wo gufasha igihugu kwihaza.

Abaturage kandi ngo bakwiye kumva ko batagomba gutanga amafaranga gusa, ko bashobora no gutanga imyaka n'ibindi bumva bashoboye kuko nabyo iyo bigwiriye bibyazwa amafaranga akaba yatanga umusanzu nayo mu guteza imbere igihugu.

Abayobozi bakuru b'igihugu nibo bafashe iya mbere batanga umusanzu wa miliyoni zirenga 30, kandi ngo gutanga uyu musanzu ni ubushake bw'umuntu ntabwo ari itegeko, ukazajya unyuzwa ku makonti yafunguwe muri banki zitandukanye.

 

 

 

 

 

Posts Related to Rwanda | Nyamasheke: Mu cyumweru gitaha hazatangizwa agaciro development fund ku mugaragaro.

Google+

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment