Abana batorewe guhagararira abandi mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera baratangaza ko bazaharanira kurwanya ibiyobyabwenge mu bana babashishikariza kubireka kuko byangiza ubuzima ndetse bikanica.
Umurenge wa Cyanika uhana imbibi n'igihugu cya Uganda, ahaturuka ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Ubuyobozi bw'umurenge ndetse n'ubw'akarere ka Burera muri rusange bwashyize ho ingamba zikomeye zo kurwanya kanyanga, zirimo kuba uwafashwe ayicuruza yashyikirizwa inkiko agahanwa n'amategeko.
Mu matora yabaye tariki ya 21/08/2012, abana batorewe guhagararira abandi muri uwo murenge bijeje ko bazafasha ubuyobozi bubakuriye mu guhashya kanyanga.
Madalito Teta w'imyaka 10 y'amavuko watorewe kuba perezida wa komite y'abo bana bahagarariye abandi yavuze ko azarwanya ibiyobyabwenge mu bana ashishikariza bagenzi be guhorana umuco nyarwanda batarangwa mu biyobyabwenge, ndetse anabwira abayobozi babakuriye guhana abana banze kureka ibiyobyabwenge.
Ngo usibye kandi kurwanya ibiyobyabwenge, ngo bazaharanarira kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose ribakorerwa, nk'irishingiye ku gitsina ndetse no gukoreshwa imirimo ivunanye nk'uko abana batowe mu murenge wa Cyanika babitangaza.
Komite y'abo bana batowe uko ari batandatu bahagarariwe na Perezida ariwe Madalito Teta, Iyamumpaye Iranzi Henriette visi perezida, Ihirwe Marie Merci umunyabanga ndetse n'abajyanama batatu.
Ubuyobozi bw'umurenge wa Cyanika bwatangaje ko amatora ku rwego rw'akarere azaba tariki ya 22/08/2012. Abo bana batowe mu murenge wa Cyanika nabo bazajya guhatana n'abandi baturutse mu yindi mirenge 17 igize akarere ka Burera.
Posts Related to Rwanda | Cyanika: Abana bahagarariye abandi biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge mu bana
Mu nama y'umutekano y'akarere ka Burera yateranye tariki 02/02/2012 hafashwe ingamba ko abaturage bafatanyije n'inzego z'umutekano bagiye gukaza umurego mu guhashya ibiyobyabwenge birimo kanyanga biva ...
Abana batowe mu nzego zo ku bahagararira mu matora yo mu tugali baratangaza ko icyo bashyize imbere bazakoraho ubuvugizi ari abana b' inzererezi bagaragara mu ...
Urubyiruko rwo mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera rurasabwa kujya rutanga raporo y'ibyo rukora ku bakuriye urubyiruko mu rwego rw'akarere kugira ngo ...
Mu gihe mu turere dutandukanye hakomeje kubera ibikorwa by'amatora y'abana bahitamo bagenzi babo bagomba kubahagararira ku rwego rw'igihugu, bamwe mu bamaze gutorwa batangiye kugaragaza intego ...
tariki ya 10 Kanama 2012 ku biro bya buri kagari mutugize umurenge wa Giheke ho mu karere ka Rusizi habaye inama y'abana bafite imyaka kuva ...
Google+
0 comments:
Post a Comment