Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Cyanika kiri mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera aratangaza ko icyo kigo nderabuzima gifite ikibazo cy'amazi ndetse n'umuriro w'amashanyarazi kuburyo bibabangamira mu kazi kabo.
Ingabire Olivier avuga ko iyo ari mu gihe cy'imvura bakoresha amazi y'imvura. Ariko iyo ari mu gihe cy'izuba babura amazi kandi aba akenewe cyane nk'uko akomeza abisobanura. Agira ati "hari igihe tumara amezi nk'atatu cyangwa ane nta mazi ahagije dufite".
Icyo kigo nderabuzima cyubatse ahantu hari ubutumburuke bwigiye hejuru munsi y'ikirunga cya Muhabura kuburyo amazi ahagera ari make.
Ingabire avuga ko kandi n'umuriro w'amashanyarazi nawo ari ikibazo kuko uwo bafite ari muke. Ibyo bituma hari ibikoresho bimwe na bimwe badakoresha nk'uko akomeza abisobanura.
Avuga ko ikigo nderabuzima cya Cyanika cyahawe ibikoresho bifite ubushobozi bwo gupima indwara zitandukanye ndetse na SIDA. Kubera umuriro muke ibyo bikoresho ntibabikoresha nk'uko Ingabire abihamya.
Bosenibamwe Aimé, Guverineri w'intara y'amajyaruguru wasuye ikigonderabuzima cya Cyanika tariki ya 03/05/2012, yasabye akarere ka Burera ko, mu mihigo yako, mu buryo bwihuse bongerera imbaraga ayo mashanyarazi.
Guverineri Bosenibamwe yavuze ko kandi azafatanya n'akarere kugira ngo bageze amazi menshi kuri icyo kigo nderabuzima.
0 comments:
Post a Comment