Guverineri w'intara y'amajyaruguru arasaba abaganga bo mu kigo nderabuzima cya Cyanika kureka ikintu cyose cyabaganisha ku makimbirane ahubwo bagaha serivisi nziza abaza babagana.
Bosenibamwe Aimé ubwo yasuraga icyo kigo nderabuzima tariki ya 03/05/2012 yavuze ko mu gihe cyashize hakunze kugaragaramo amakimbirane hagati y'abakozi bigatuma abarwayi batakirwa neza nk'uko byari bikwiye.
Yagize ati " amakimbirane mu mavuriro ntibyihanganirwa". Yakomeje abwira abo baganga ko niba hari ikibazo hagati yabo bakwiye kwicara hamwe bakakiganira ho ubundi bakagicoca, bakubaha akazi kabo.
Guverineri Bosenibamwe yabwiye abaganga bo mu kigo nderabuzima cya Cyanika ko mbere ya byose bakwiye gushyira inyungu y'umuturage imbere. Kandi bakamenya kwitwararika imbere y'abarwayi babaha serivisi nziza.
Kwakira umurwayi umusekera, umwereka urugwiro nabyo bimufasha mu burwayi bwe nk'uko guverineri w'intara y'amajyaruguru yabisobanuriye abaganga bo mu kigonderabuzima cya Cyanika.
Ikigo nderabuzima cya Cyanika cyatangiye imirimo mu mwaka wa 2009. Abafolomo bagera kuri 12 bakora mo abenshi bafite impamyabushobozi ya A2. Umwe niwe ufite impamyabushobozi ya A1 nk'uko umuyobozi w'icyo kigo nderabuzima, Ingabire Olivier, abisobanura.
Abo bafolomo bose bashinzwe kuvura abaturage bagera ku bihumbi 34.000 baturiye icyo kigonderabuzima.
0 comments:
Post a Comment