Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance: Rwanda | Kunywa amazi ahagije bifasha urwungano rw’inkari

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Rwanda | Kunywa amazi ahagije bifasha urwungano rw'inkari
May 5th 2012, 10:05

Rwanda | Kunywa amazi ahagijeUmushakashatsi w'Umufaransa Jean Nicolas Cornu, avuga ko ari byiza kunywa amazi ahagije, kuko atuma urwungano rw'inkari (système urinaire) rurushaho gukora neza, ndetse no mu gihe ruhuye n'agakoko gatera indwara runaka kakaba gashobora kutabona ubwinyagamburiro, cyangwa akagabanywa ubwinshi bwatwo mu rwungano rw'inkari.

Uyu mushakashatsi avuga ko kunywa amazi ahagije bishobobora kugabanya imwe mu myanda mu mubiri, ndetse na tumwe mu dukoko dushobora guteza ibibazo uru rwungano, cyane cyane utwo mu bwoko bwa bagiteri.

Agira ati " nibura umuntu mukuru muri rusange aba yakagombye kunywa hagati y'ibirahuri 6 n'ibirahuri 8 by'amazi cyangwa ikindi kinyobwa cyoroheje ku munsi, bagasobanura ko ayo mazi ashobora kubuza tumwe mu dukoko cyane cyane utwo mu bwoko bwa bagiteri kuba twafata mu nzira y'inkari, bityo bikaba byatuma urwungano rwose ruhazaharira".

Yemeza  ko ari byiza no kwirinda indwara nk'impiswi kuko zishobora gutuma tumwe mu dukoko tuboneka mu mwanda dushobora guhita twinjira mu nzira y'inkari cyane cyane ku bagore.

Avuga ko indwara zibasira urwungano rw'inkari zitandukanye, ariko akenshi zikagira ibimenyetso bijya gusa.

Ati "akenshi usanga izi ndwara zituma umuntu yumva yokerwa nk'uwahiye mu nzira y'inkari mu gihe cyo kwihagarika, akaba ashobora kumva ashaka gukomeza kwihagarika, inkari nazo zishobora gusohokana umwuka unuka cyane mu buryo budasanzwe cyangwa kuzana n'amaraso, rimwe na rimwe, bitewe n'ubwoko bw'agakoko gatera ya ndwara".

Mu gihe impyiko zafashwe n'indwara runaka cyane cyane ikomoka kuri bagiteri umuntu ashobora kuribwa cyane munsi y'umugongo, ashobora no kuruka.

Ku mwana muto, kunyara ku buriri atari abisanganywe nabyo bishobora kuba ikimenyetso cyo gufatwa n'izi ndwara.

Aya makuru agaruka cyane ku basanganywe indwara ya diyabete aho avuga ko usanga ari byo bafite ibyago byinshi byo kurwara izi ndwara, bitewe n'ibisukari byinshi biba biri mu maraso, bikorohera za bagiteri zimwe gukwirakwira mu rwungano rw'inkari kuko bya bisukari biba ari ibiryo byazo.


You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment