Mu gikorwa cyo gukangurira abaturage bo muri aka gace kurwanya imirire mibi, abategarugori bari mu gikoni cy'umudugudu bafatanyije n'abayobozi b'uyu murenge bagaburiye abana babaha n'amata ndetse bagirana n'ubuyobozi ibiganiro bitandukanye.
Abashyitsi bari bitabiriye icyo kiganiro ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa SAVE wari umushyitsi mukuru Bwana KABALISA Jean Claude, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Umurenge Madame INGABIRE Chantal ndetse na komite nyobozi z'imidugudu yombi, abajyanama b'ubuzima muri iyo midugudu n'ababyeyi bafite abana bari munsi y'imyaka itanu n'abandi baturage bagize iyo midugudu yombi muri rusange.
Mu ijambo umwe mu bajyanama b'ubuzima yavuze yagaragaje ko imirire cyane cyane ku bana ishimishije kuko nta mwana n'umwe wagaragaye afite ikibazo cy`imirire mibi muri uwo mudugudu mu ipimwa ry'abana ryabaye mu kwezi kwa Gashyantare 2012 bikaba bigaragara ko ababyeyi bamaze kwitabira kugaburira abana babo indyo nziza kandi yuzuye.
Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore madame INGABIRE Chantal yavuze ko umuhigo abategarugori bo muri uyu murenge bahize wo kurwanya imirire mibi bazawugeraho bwaki kimwe n'ibindi bibazo biterwa n'imirire mibi bigasigara ari amateka.
Mu ijambo ry'umushyitsi mukuru Bwana KABALISA Jean Claude yashimiye abaturage b'iyi midugudu umurava bafite mu kurwanya imirire mibi, abakangurira kwita ku bana babo babagaburira indyo yuzuye irimo ibibarinda indwara, ibibatera imbaraga n'ibyubaka umubiri dore ko n'ibigize iyo ndyo yuzuye babyihingira , kubagirira isuku ku mubiri ndetse no ku myambaro yabo kugira ngo bazavemo abantu bazima bafite imbaraga zo gukorera Igihugu kuko ari bo mizero y' ejo hazaza.
Umuhango wasojwe no kugaburira abana no baha amata cyane ko wari n'umunsi abategarugori bahuriraho mu gikoni cy'umudugudu.
0 comments:
Post a Comment