Igaburo riboneye rirakenewe ku bantu bose ariko hari ibyiciro by'abantu bakeneye inyongera z'ifunguro ribakwiye.

Ababyeyi bagaburira abana babo indyo yuzuye
Mu kiganiro na Dr.Muhairwe Fred mu nganga mukuru w'ibitaro bya Byumba byo mu karere ka Gicumbi avuga ko mu byiciro byabo bantu harimo abana bari munsi y'imyaka 5, abagore batwite n'abonsa, abantu bakuze ndetse n'abantu babana n'ubwandu bwa Sida.
Ati " abagore batwite bagomba guhabwa iryo funguro ryinyongera kugira ngo umwana aba atwite abashe gukura neza naho uwonsa akwiye iryo funguro kugira ngo umwana aba yonsa abone icyo yonka bityo akure neza".
Avuga ko kandi abantu bakuze nabo bakenera amafunguro y'inyongera kubera ko uko umuntu agenda akura hari utugirangingo twe tugenda twangirika. Naho ufite ubwandu bw'agakoko gatera Sida we kubera indwara z'ibyuririzi ndetse no gutakaza gukunze kumubonekaho, indyo yuzuye irabafasha.
"Mu gihe umwana uri munsi y'imyaka 5 ari ngombwa kugira ngo akure neza. Bene abo bana kenshi ngo bakunze kubura Vitamine zihagije mu mubiri wabo. Ni nabo ba mbere bakunze kurwara indwara z'imirire mibi zirimo Bwaki ibyimbisha, iyumisha n'ifata impu zombi. Bakunze no kubura imyunyu ngugu umubiri wabo uba ukeneye. Iyo bayibuze maze hakiyongeraho no kubura Vitamine A bibatera ubuhumyi".
Kubura imyunyu ngugu irinda abana kurwara umwingo ndetse no kubura amaraso bishobora no kuba ku bantu bakuru igihe batabonye indyo yuzuye. Icyo gihe bituma umusaruro uba umutezweho mu kazi ugabanuka.
Byaba byiza abakoresha bagiye bafasha abakozi babo kugira ngo babone icyo kurya nibura sa sita. Indyo yuzuye kandi iboneye igomba kubonekamo icyo bita " Glucose " kubera ko ubwonko bw'umuntu buyikenera. Ikomoka kubinyabijumba, ibinyampeke, ibinyamafufu n'ibinyasukari.
Posts Related to Rwanda | Hari igaburo rikwiriye abantu bafite intege nke
Ababyeyi batwite bo mu karere ka Gicumbi mu ntara y'amajyaruguru barakangurirwa kurya neza kuko bigira ingaruka nziza k'ubuzima bw'umwana baba batwite. Dr. Muhairwe Fred Mu ...
Abakozi bashinzwe ubuzima mu murenge wa Huye mu karere ka Huye batangaza ko indwara zituruka ku ndyo ituzuye zigenda zikedera muri uyu murenge kuko zisigaye ...
Imirire myiza iri mu bigirira ubuzima bw'umuntu akamaro, ariko iyo ari indyo yuzuye irinda za hato na hato mu mubiri indwara. Abagana ikigo nderabuzima bigishwa gutegura ...
Muri iki gihe usanga hari abantu benshi bafite ikibazo cy'imirire mibi ikomoka ku bumenyi bucye bw'ibyo bagomba gufata kugirango bibafashe kugira imibereho myiza ni muri ...
Bamwe mu baturage barwaje indwara zikomoka ku mirire mibi mu karere ka Cicumbi ngo basanze gutegura indyo yuzuye bidasaba amikoro ahambaye. Ibi babitangaje nyuma ...

0 comments:
Post a Comment