Bamwe mu baturage barwaje indwara zikomoka ku mirire mibi mu karere ka Cicumbi ngo basanze gutegura indyo yuzuye bidasaba amikoro ahambaye.

Abana bahabwa indyo ibarinda bwaki
Ibi babitangaje nyuma yo gushishikarizwa n'abayobozi batandukanye ku rwego kwitwararika ibyo bagaburira abana babo kugira ngo hato batazadukwaho n'imirire mibi.
Abayobozi ntibagarukiye ku gutera imboga mu turima tw'igikoni gusa,ahubwo bagaburiye bamwe mu bana bafite ibimenyetso by'imirire mibi indyo yuzuye. Ibi biryo byari ku masahane ya palasitike byagaragaraga nk'inombe y'ibintu bitandukanye,ariko umwe mu bakozi b'ikigo nderabuzima cya Bwisige, usobanukiwe iby'imirire,yasobanuye ko iryo gaburo rikubiyemo ibitera imbaraga,ibyubaka umubiri n'ibirinda indwara.
Umwe muri abo babyeyi Nirere Dephrose ati "Ikintu nungutse,ni uko mbonye ko gutegura indyo yuzuye bidasaba ibintu bihambaye!Ubundi rero usanga n'ibyo biribwa tubifite ariko ntitumenye kubitegurira abana bacu".
"Ndagira ngo mbasabe buri rugo rube ijisho ry'urundi!Dufatanye twese hamwe maze dusezerere imirire mibi mu bana, hehe na bwaki!Ubonye ngo nyirwaze kandi ibiryo byose byatuma nyirinda umwana wanjye mbifite!Bahu…ubujiji buragatsindwa!". Ibi ni ibyatangajwe n'umutegarugori ufite umwana wamaze gucurama umusatsi.
Posts Related to Rwanda | Gicumbi: Abahatuye bemeza ko gutegura indyo yuzuye bidasaba amikoro menshi
Mu rwego rwo kurwanya ikibazo cy' imirire mibi haherewe ku bana bari munsi y' imyaka itanu, akarere ka Rulindo gafite gahunda yiswe 'igikoni cy' ...
Nyuma y'aho mu Murenge wa Karama mu Kagari ka Kabuga hagaragariye abantu bagera kuri 24 bafite ikibazo cy'imirire mibi, Ubuyubozi bw'Akarere ka Nyagatare, kuri uyu ...
Imirire myiza iri mu bigirira ubuzima bw'umuntu akamaro, ariko iyo ari indyo yuzuye irinda za hato na hato mu mubiri indwara. Abagana ikigo nderabuzima bigishwa gutegura ...
Abakozi bashinzwe ubuzima mu murenge wa Huye mu karere ka Huye batangaza ko indwara zituruka ku ndyo ituzuye zigenda zikedera muri uyu murenge kuko zisigaye ...
Umubyeyi witwa Nyirahabimana Sylverie utuye mu murenge wa Kinyababa ho mu karere ka Burera arwaje umwana we ufite ikibazo cy'imirire mibi mu bitaro bya Butaro. ...

0 comments:
Post a Comment