Abakozi b'akarere ka Gisagara batanze urugero rwiza mu baturage bashyigira gahunda ya nyakubahwa Peresida Paul KAGAME ya gira inka munyarwanda, aho bateranyije amafaranga maze bakabasha kugurira abaturage bagera kuri 7 inka muri aka karere kabo.
Mu muhango wo kwizihiza umunsi w'abakozi wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 1/ 5, abakozi b'akarere ka Gisagara bashikirije inka abaturage bagera kuri 7 barimo umwe ufite ubumuga bw'amaguru n'umwe mu basigajwe inyuma n'amateka, muri gahunda yo kuboroza ngo babashe kwiteza imbere.
Uyu muhango wari witabiriwe n'abakozi benshi bo mungeri zitandukanye bakorera muri aka karere hamwe n'abayobozi b'akarere.
Mu gikorwa cyo gushyikiriza abaturage inka, umuyobozi w'aka karere bwana Leandre KAREKEZI yashimye ubwitange bw'abakozi b'akarere, ababwira ko ari urugero rwiza batanze abaturage bakwiye gukurikiza nabo bakitabira korozanya hagati yabo maze buri muturage akabasha kugira icyo ageraho. Yasabye aba baturage ko izi nka bahawe bazifata neza zikazabagirira akamaro ndetse mu gihe kirimbere zimaze kunguka izindi nabo bakazoroza abandi.
Abaturage bahawe inka bashimye cyane akarere kuba kabahaye aya mahirwe atagira uko asa kandi bizeza akarere ko bazafata neza izi nka maze koko zikabyara umusaruro ndetse kandi bakazanoroza bagenzi babo nk'uko babisabwe n'akarere.
Inkunga yegeranyijwe n'abakozi b'akarere ka Gisagara ikaba yaranganaga n'amafaranga Miliyoni eshatu n'ibihumbi magana ane na mirongo itandatu (3.460.000F).
Posts Related to Rwanda | Gisagara: Abakozi b'akarere batanze urugero rwiza muri gahunda ya gira inka
Abaturage bo mu karere ka Gisagara icyo baharanira ni uko nta muturage n'umwe wazasigara atagezweho n'iyi gahunda yo korozanya. Kuri uyu wagatandatu tariki ya 31 ...
Imiryango itatu y'abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, ituye mu Murenge wa Gishubi ho mu Karere ka Gisagara yorojwe inka, iki gikorwa kikaba cyarateguwe ...
Abacitse ku icumu rya genocide batishoboye bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rutsiro, barashima ibikorwa bitandukanye bibafasha kwiteza imbere, badahwema kugezwaho mu buryo ...
Umushinga utegamiye kuri leta ugamije iterambere ry'icyaro DUHAMIC ADRI kuwa gatatu (29/02/2012) washyikirije inka 150 abaturage batishoboye bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Karongi. ...
Abafite ubumuga bo mu karere ka Gisagara bahurijwe hamwe mu kigo cya ...

0 comments:
Post a Comment