Iyo
umuntu runaka cyane cyane umuyobozi yeguye ku mirimo ye, abantu
banyuranye babyibazaho byinshi kandi byari bikwiye gufatwa nk’ibisanzwe
mu buzima bwa muntu. Ariko ntawahakana ko rimwe na rimwe, ndetse niba
atari kenshi, iki gikorwa gisaba ubutwari kubera ko ubikora hari byinshi
atakaza mu byo yahabwaga n’umurimo cyangwa urwego yarimo.
Mu buryo rusange, kwegura ni ukureka
imirimo umuntu yakoraga, cyane cyane muri politiki, akabikora ku bushake
bwe abisabwe. Ibyo bikorwa mu rwego rwo kurengera inyungu z’akazi
cyangwa iz’umuntu ku giti cye.
Bamwe mu begura, aberura bakavuga
impamvu beguye ni mbarwa. Ni yo mpamvu abantu bakunze kwihisha inyuma
y’imvugo "ku mpamvu zanjye bwite". Hari ababibona nabi ko uweguye
atavuze ikimweguje, kuko impamvu bwite mu by’ukuri zitabaho. Ubwo abantu
baba bifuza gushira amatsiko babwirwa impamvu nyazo ziteye uko kwegura.
Icyo gihe umuntu aba yiyibagiza ko hari impamvu ziba zikomeye ku buryo
zitashyirwa ahagaragara harimo izo gukomeza guha icyubahiro gikwiye
muntu uwagura cyangwa uweguzwa.
Kwegura biterwa n’iki ?
Impamvu zitera kwegura ziranyuranye,
ariko zose icyo zihuriraho ni uko imirimo iba itagikorwa neza biturutse
kuri nyir’ubwite cyangwa ku bandi. Kwegura bituruka ku bandi iyo mu
mikorere n’imikoranire haba harimo agahimano kagenderewe, kunanizwa,
kudahabwa agaciro n’icyubahiro kugeza no ku cyo buri wese agomba undi mu
buzima busanzwe, gusuzugurwa n’ibindi.
Nyir’ugukorerwa ibi byose cyangwa se
kimwe muri byo, iyo amaze kubona ko nta bwinyagamburiro afite, aremera
agafata icyemezo, bamwe bavuga ko atari icya gitwari, cyo kureka imirimo
yakoraga kugira ngo yumve umutima we uruhutse. Hari n’abashobora
gukurizamo indwara z’umutima kubera gukomeza kwihambira ku kazi
atagishoboye kubera impamvu zitandukanye.
Kwegura kubera umwuka utari mwiza aho
umuntu akorera bishobora guturuka kuri we ubwe bitewe n’imikorere mibi,
kwica akazi nkana cyangwa kutagashobora kubera ko kamurusha imbaraga.
Hari ukuba kandi nta mibanire myiza agirana n’abo bakorana cyangwa
ayobora, ari umunyagitugu n’indi migirire mibi abo bari kumwe barambiwe
kwihanganira, ari byo bituma na bo bamubera rubanda agahitamo kubahunga.
Kuba umwanya umuntu arimo na wo hari
abandi bawufitiye ishyari bifuza kuwujyamo, na byo byatera umuntu
kwegura. Icyo gihe habaho gukora iyo bwabaga kugira ngo uri muri uwo
mwanya ananizwe, bigere ubwo we ubwe yibwiriza agafata icyemezo cyo
kureka akazi.
Kuki kwegura bidakundira uwo ari we wese ?
Uwashaka yavuga ko kwegura ari
ubutwari kuko uweguye ku mirimo ye hari byinshi mu byo yabonaga kubera
umwanya yarimo atongera kubona. Ibyo ni nk’imibereho myiza kubera
umurimo yakoraga umutunze hamwe n’abe, kuba yabura ijambo mu bandi cyane
iyo yeguye kubera impamvu zituruka ku mikorere ye idahwitse cyangwa
mibi muri rusange.
Hari ubwo abakuriye umuntu mu mirimo
ye bamusaba kwegura mu nyungu ze kubera ko yirukanywe ari byo byamubera
igisebo kuruta atanze ubwegure bwe. Ibyo ni byo abantu bakunze kumva ngo
"yeguye ku mpamvu ze bwite”.
Kwemera gutakaza ibyo umuntu yabonaga,
mu bihugu cyane cyane bikennye, imibereho myiza umuntu ayikura ku
mwanya w’umurimo cyangwa w’akazi arimo. Hari ubwo uri mu mwanya runaka,
iyo ataza kuwubamo bitamworohera kugera ku iterambere riba
rimugaragaraho. Iryo terambere ni nko kugira aho uba haboneye kandi
yigengaho, kuba afite uburyo bwo gukora ingendo nta mvune n’izindi
nyungu zinyuranye zituma yishimira imibereho arimo. Kureka ibyo byose
rero, umuntu akaba atatinya kuvuga ko ari ubutwari.
Hari ubwo umuntu ashobora guhura
n’ingorane nk’izo twavuze akanga kuva ku mwanya arimo, kubera ko areba
imbere ye, atakiri muri wa myanya, akahabura. Ubukene n’ingaruka zabwo,
kubura ijambo mu bandi, kwibuka abo wahemukiye witwaje wa mwanya warimo
n’ibindi, ibyo byose bikamutera ubwoba bwo kuva kuri wa murimo. Umuntu
ahereye kuri ibyo, yavuga ko impamvu nyamukuru yo gutinya kwegura ari
ubukene butera imibereho mibi n’imihangayiko.
Aphrodis Nsabimana
Director of Communication
Supreme Court
0 comments:
Post a Comment