Ese ni ryari umuntu yitwa umunyacyaha?!!
Ibyo ducumura mu maso y’Iyaduhanze byo ni byinshi, si byo mvuga!
Aha njye ndibariza nganisha ku butabera bwa kimuntu n’uburyo uyu
nyir’ugushinjwa ibyaha abushyikirizwa ngo abone akatirwe urumukwiye.
Nabanje ndasoma, nasanze hose mu mategeko mpuzamahanga, kandi n’u
Rwanda ntiruyahakana byumvikana ko n’u Rwanda rutayahakana, umuntu yitwa
umunyacyaha iyo amaze kugihamywa n’urukiko. Mbere y’aha aba yitwa
umwere 100%.
Icyo mvuga ni uko ntawe uwo ari we wese ukwiye gusebya utarahamwa
n’icyaha ngo amwite uwo atari we, cyangwa se ngo amwite uwo ataraba we!!
Biterwa n’iki se kubona abashyizwe mu bitangazamakuru binyuranye;
radiyo na za televiziyo, amafoto yabo bakayerekana uko yakabaye ndetse
akenshi agaragaza amasura yabo, ngo ‘kanaka uyu yafashe umwana ku ngufu’
n’ibindi, nyamara kandi ataranaburana ngo bimenyekane ko koko yakoze
icyaha bivugwa ko akurikiranyweho?!
Hari n’aberekwa itangazamakuru, rigakwirakwiza amakuru yabo,
nyamara bikarangira batagejejwe no mu nkiko habuze ibimenyetso
bibashinja ibyaha.
Ese ibi byaba biterwa no kutabyitaho bimwe bavuga ngo ‘agahwa kari
ku wundi karahandurika?’ Byaba biterwa no kutamenya kw’ababikora? Ni
ukugambirira gusebanya se? Ko nzi neza ko ikiba kigamijwe ari ubutabera,
abakora nk’ibyo bo babiterwa n’iki?
Niba ntibeshye, abashinzwe gushyira mu bikorwa aya mategeko bagaca
n’izo manza, abafatanyabikorwa babo nka Polisi ibashyikiriza ubutabera
ndetse n’abatangaza amakuru ku by’izi manza n’abaziregwamo, basobanukiwe
iri tegeko, bazi umunyacyaha icyo bivuze, n’igihe iryo zina rihabwa
nyiraryo.
None se, ukekwaho icyaha nafatwa na polisi, nayo ikemera ko
ibitangazamakuru bitwara umwirondoro we wose (amazina, aho atuye,
amafoto..), hakiyongeraho ko no mu rukiko abo banyamategeko ntacyo
bakora ngo barengere uwo ukekwaho icyaha mu gihe nyamara aba acyitwa
umwere, ibyo twabyita ngo iki?
Burya umuntu si we ubwe wenyine nk’uko bibonwa n’amaso! Aragutse cyane.
Umuntu agira umuryango, arashaka, akabyara, akagira inshuti n’abavandimwe…
Iyo amaze guseba bitewe n’amakuru yamutanzweho mu buryo butari bwo,
nyuma y’aho n’iyo yagirwa umwere ntibiba byoroshye ko yongera kwizerwa,
cyane ko umuco wo gukurikirana no gutangaza umwanzuro watanzwe n’inkiko
ku bejejwe n’abahamwe n’ibyaha utarahama mu bihutira gutangaza ko
habayeho icyaha runaka, kiregwa runaka!
Hakwiye ubufatanye hagati y’ubutabera, Polisi n’itangazamakuru,
bityo umuntu agakurikiranwaho icyaha, bitabangamiye uwo ari we wese mu
mwuga we, kandi hitawe ku bumuntu bw’uregwa, cyane ko aba akiri umwere
utarahamywa icyaha.
Buri wese mu mwuga we agira umurongo agenderaho, ariko niba twese
dusenyera umugozi umwe nk’Abanyarwanda bubaka igihugu kimwe, ntako byaba
bisa Abanyamategeko, Polisi n’Itangazamakuru bicaye hamwe bakaganira
kuri iyi ngingo.
Umuntu ni icyo ari cyo! Ntawakuhagirira isura yamaze guhindana.
Ubutabera ntibubangamirwe, Polisi ntibangamirwe, Itangazamakuru
ntiribangamirwe, uregwa icyaha ye guseba ngo yitirirwe ikitaramuhama.
Ubwo nibwo bwuzuzanye, ni ko kubaka ibiramba.
Izuba Rirashe
0 comments:
Post a Comment