Mu rwego rwo kwamagana ihohoterwa ribakorerwa, ihuriro rry'abanyarwanda baba mu Ububiligi, DRB-Rugari asb, rirakora imyigaragambyo mu rugendo rw'amahoro kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Kanama i Bruxelles bamagana ihohoterwa ribakorerwa rikozwe na bamwe mu bakongomani.

Place de la Monnaie aho imyigaragambyo y’amahoro azatangirira kuwa gatandatu tariki 18 Kanama
Diaspora y'abanyarwanda baba mu Ububili ivuga ko ihangayikishijwe cyane n'urugomo rumaze gukorerwa bamwe muri bo bashinjwa ko ngo igihugu cyabo gifite uruhare mu ntambara iri kubera muri DRCongo.
Kuwa gatandatu tariki 28 Nyakanga, umusore w'imyaka 22 w'umunyarwanda utaratangajwe amazina kubera umutekano we, yakubiswe n'agatsiko k'abakongomani kuri station ya Metro yo munsi y'ubutaka ya Merode, byamuviriyemo kuvunika urwasaya no kujyanwa mu bitaro.
Bene urwo rugomo rukorwa ku manywa ku mihanda no kuma station ya metro yo munsi y'ubutaka yateguwe n'insoresore z'abakongomani ngo zishakira umuti w'ikibazo cy'igihugu cyabo muri ubwo buryo.
Ihuriro ry'abanyarwanda baba mu Ububiligi bakaba baramenyesheje iki kibazo inzego z'ubuyobozi bw'Ububiligi risaba ko cyakorwaho by'umwihariko kuko ari uguhohotera uburenganzira bwa muntu, ivangura no guhohotera mu magambo mabi akoreshwa ku banyarwanda.
Ihuriro ry'abanyarwanda baba mu Ububiligi rikaba muri urwo rugendo bazakora ku munsi w'ejo, bazaba basaba ubuyobozi bw'Ububiligi kubarindira umutekano nk'uko bawurindira ababiligi n'abandi banyamahanga bose bari muri icyo gihugu.
Iyo myigaragambyo mu mahoro izaba saa munani (Bruxelles) itangirire ahitwa Place de la Monnaie muri Bruxelles.
Iyi myigaragambyo mu mahoro kandi ngo igamije kumvisha abakongomani baba aho ko abo banyarwanda ntaho bahuriye n'ibiri kubera muri DR Congo, kandi ko atari bo muti w'ikibazo kuko ikibazo kigomba kurangizwa mu nzira zagenwe aho kugira abaturage basanzwe babizira.
Iyi myigaragambyo izaba ikurikiye iy'abakongomani bakoreye imbere y'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) i La Haye, basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku ruhare u Rwanda rwaba rufite mu ntambara iri kubera muri DRC.
Iyi myigaragambyo yiganjemo abakongomani yabaye kuri uyu wa gatanu mu Ubuholandi ikaba yari iyobowe na bamwe mu bagize ishaka rya ANC, Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Abigaragambyaga kuri uyu wa gatanu i La haye ku kicaro cya ICC
Jean Paul Gashumba
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment