Mu
duce dutandukanye tw’igihugu usanga ibibazo by’abaturage bijya gusa.
Bamwe bataka ubukene, abandi bavuga ihohoterwa rikorerwa mu miryango,
ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura, akarengane ,uburwayi n’ibindi. Ibi
byose ariko biri mu byibandwaho n’ubuyobozi aho byabonetse.
Muri iyi minsi bisa nk’aho bigiye kuba
ukuri ko abavugwa ko bavutsa abandi ubuzima bakoresheje "uburozi”, abo
bita "abarozi” ari abantu ntavogerwa. Abakunze kwitwa ko "bafite
ubudahangarwa.”
Njye nkurikije ingero zimwe na zimwe
tugenda tubona n’izo twumva mu bitangazamakuru, mbona niba atari
ukwirengagiza ikibazo gihari kandi gifite ingaruka zikomeye mu muryango
nyarwanda nsanga byagakwiye guhagurukirwa.
Ingero za vuba igitangazamakuru
cyacishijeho inkuru yo mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Karama aho mu
cyumweru kimwe ngo hapfuye abantu 8. Imiryango y’abo bapfuye yavugaga ko
bazize "uburozi”. Ariko icyo gihe umuyobozi w’umurenge yavugaga ko
bazize indwara.
Muri Gicurasi nabwo mu karere ka
Gicumbi, abaturage bafashe umugore umwe bashinja ko abahekura akoresheje
amarozi. Icyo gihe bavugaga ko bashaka kumwihanira nawe bakamwica.
Nta minsi myinshi yari ishize nagiye
mu murenge wa Mugina muri Kamonyi, bamwe mu bemeza ko barozwe ndetse
bakirwaye, bavugaga ko ubuyobozi buzi abarozi babaroga, ariko ko nta
gikorwa.
Muri 2013 ubwo najyaga gutara inkuru
mu karere ka Rusizi, mu mirenge ya Gikundamvura, Bugarama na Muganza.
Naho amarira y’abaturage yari menshi. Aba baturage bajya guhuza
akababaro n’abo mu karere ka Nyamasheke , mu duce twa Mwaga na Ntendezi
aha ho bavugaga ko barogwa uburozi bwitwa "igituntu”. Aha banyerekaga
n’abarwayi babirwaye. Ndetse bakerekana n’aho wasanga abarwayi barenze
umwe ku muganga wa uvura ibya Gakondo.
Hari n’izindi ngero nyinshi umuntu
atarondora muri iki gitekerezo. Gusa ikibazo twakomeza kwibaza ni iki. "
Ese koko uburozi bubaho cyangwa ntibubaho?Ese koko abakekwaho uburozi
n’igitsina gore? Ese koko hari abicwa n’abarozi? Ese koko umuntu warozwe
iyo bamujyanye kwa muganga agaterwa urushinge ahita apfa? Ese koko kuba
nta murozi ufungwa ni uko ntagihamya ko baroga? Ese koko kuba uwishwe
n’uburozi n’ubwo nta byuma bibyerekana, aba yishwe n’indwara n’iyo yaba
afashwe uwo munsi agahita apfa? Ese ubundi kuki abaturage bahitamo umwe
bakavuga ko ariwe ubarogera? Ese ko kuba abaturage bashaka kwihanira ni
ikibazo?
Nta gushidikanya ko ikibazo cy’uburozi
cyo kiriho nk’uko na kera cyahozeho. Ariko se ko ibindi bibazo Leta
ibihagurukira birataba urusobe, aho iki cyo ntitwazashiduka kigeze ku
kigero kitagishoboye kwihanganirwa?
Bivuze ko bikomeje gutya , ukekwaho
kuroga, abo bivugwa ko yarogeye bashobora kwihanira. Bityo nabo
bagahanwa kuko nta muntu wemerewe kwihanira. Icyo gihe nibwira ko n’iyo
miryango yombi isigarana amakimbirane atoroshye ashingiye ku marozi.
Nk’uko ikoranabuhanga ryaje ,nibwira
ko Leta ibinyujije muri Minisiteri zihurirwaho n’iki kibazo hari inzira
nyinshi zakoreshwa ngo gikemuke cyane ko atari n’umuco wo gushimwa.
Minisiteri y’uburinganire n’iterambere
ry’umuryango MIGEPROF, Minisiteri y’Ubuzima MINISANTE, Minisiteri ifite
umuco mu nshingano MINISPOC,Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’igihugu
MINALOC, n’amadini mbona bari bakwiye kwiga neza uko iki kibazo
cyagabanuka ndetse hakabaho no guhugura abavura bya gakondo kuko aribo
bagerageza guhangana n’ibi bibazo iyo byabaye.
Gusa ikindi kibazo gikomeye ni uko
ubuyobozi bwite, buterura ngo bwemeze ko ari kibazo. Ko amarozi abaho.
Mu migani ya Kinyarwanda baravuga ngo "ujya gukira indwara arayirata.”
Sinzi rero niba bishoboka ko iki kibazo cyabonerwa umuti mu gihe
abaturage amarozi agiraho ingaruka bemera ko bahekurwa ariko ubuyobozi
bwo bukivuga ko ari indwara ko abaturage baba batinze kujya kwa muganga.
Muri make uko byagenda kose, abantu
babiri ,batatu, bane n’iyo bapfa bishwe n’indwara yabafashe umunsi umwe,
ako gace nako kaba gafite ikibazo gikomeye. Kuko uretse impanuka gusa,
mu Rwanda nta bushakashatsi bwari bwerekana ko hari indwara yafata
umuntu uyu munsi ngo arare apfuye.
Kera bavugaga "Macinya Myambi” indwara
yaterwaga n’umwanda, ariko ubu kubera na serivise z’ubuzima u Rwanda
rufite ,nta waterura ngo avuge ko hari indwara yafata umuntu uwo munsi
ngo arare apfuye.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita
ku buzima OMS ryerekana ko mu Rwanda imyaka y’icyizere cyo kubaho yavuye
ku myaka 40 mbere ya Jenoside, ubu ikaba igeze ku myaka irenga 50. Aha
rero niho twanahera tuvuga ko abo bantu bivugwa ko barogwa , baba
bambuwe igihe cyabo cyo kubaho, bityo Leta ikaba yafata ingamba zikomeye
kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko.
Ubusanzwe muri Afurika bimenyerewe ko
ibintu byambura abantu ubuzima ari , intambara, inzara, Ibiza, indwara
z’ibyorezo nka Ebola yibasiye igice cy’Afurika y’Uburengerazuba, cyane
cyane mu bihugu nka Liberia, Sierra Leone, na Guinea, ndetse na Nigeria.
Mu gihe cy’amezi 3 gusa ubu Ebola imaze gutwara ubuzima bw’abantu
barenga 3000.
Kuba rero mu Rwanda hari uwapfa
bivugwa ko azize uburozi, ndibwira ko byaba ari umugayo ku nzego
z’ubuyobozi kandi zagakwiye kwigisha abaturage kubana neza ndetse
byananirana hakitabazwa icyo amategeko ateganya.
Kuba mu Rwanda ruzira amarozi
byashimisha abanyarwanda bose ndetse cyane cyane abivugira ko bakomeje
gukorwa mu nda n’abo bita abarozi. Nta mbaraga zidasanzwe bizasaba kuko
niba hari ukekwa ,ubuyobozi nabwo bwatera intambwe yo kumenya impamvu
bamukeka,byaba ngombwa hakitabaza ubundi buryo.Maze tukagira imiryango
izira uburozi.twese tukubaka igihugu cyacu.
0 comments:
Post a Comment