
Photo: Mme Munyaneza/Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF
Guhera kuri uyu wa 16/8/2012, mu gihugu hose hateganijwe amatora ya Komite zihagarariye abana, kuva mu midugudu kugeza ku rwego rw'igihugu, bakazaba bashinzwe kuvuga ibibazo bahura nabyo mu miryango, ndetse n'imyitwarire mibi y'ababyeyi.
Ibibazo by'ihohoterwa mu miryango nibyo byabaye impamvu ikomeye yo kugirango abana batore komite zibahagarariye mu kagari kabo, nk'uko Julienne Munyaneza, Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango(MIGEPROF), yasobanuriye abanyamakuru tariki 15/8/2012.
Mme Munyaneza yagize ati:" Turugarijwe. Umugabo cyangwa umugore baricana. Ariko tuzi ko abana bavugisha ukuri! Ni byiza rero ko bazavuga n'ibitavugwa, umubyeyi mwiza akaboneraho kwikosora."
Izindi nshingano zizahabwa inteko z'abana, ni ukurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, ibiyobyabwenge, SIDA, n'ibindi bibazo bibera mu miryango, nk'uko Sylvestre Hitimana umukozi w'Inama nkuru y'abana yasobanuye.
Abagize komite nyobozi z'abana kuva ku rwego rw'akagari kugera ku rwego rw'igihugu, ni abafite imyaka kuva kuri itandatu kugeza kuri 15, naho inteko rusange zo mu midugudu zigizwe n'abana bose bafite kuva ku myaka itandatu y'amavuko kugeza kuri 17.
N'ubwo mu Rwanda umuntu utarageza imyaka 18 atemerewe gutora, ngo abo bana bagomba gutora komite zibagarariye kuko biri mu burenganzira bwabo, nk'uko MIGEPROF isobanura.
Komite nyobozi izaba igizwe n'abantu batanu b'abakorerabushake bagizwe na Perezida, Visi Perezida, umunyamabanga n'abajyanama babiri. Bazajya bamara manda y'imyaka itatu, bakazatorwa n'inteko rusange, kuva kuri buri kagari kugeza ku rwego rw'igihugu, guhera ku itariki ya 16-22/8/2012.
Abayobozi b'inzego z'ibanze ngo basabwe kubisobanurira abaturage mbere y'igihe cy'amatora, ababyeyi nabo basabwa guherekeza abana bato kugera ku tugari aho batorera.
Posts Related to Rwanda : Muri buri kagari hazatorwa komite z'abana zishinzwe kugeza ku nzego za leta ibibazo bibera mu miryango
Kuri uyu wa 3/8/2012, abayobozi batandukanye barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, abashinzwe imibereho myiza y'abaturage mu mirenge, abahagarariye inama y'igihugu y'abagore n'iy'urubyiruko, abakorerabushake ba komisiyo y'amatora, ...
tariki ya 10 Kanama 2012 ku biro bya buri kagari mutugize umurenge wa Giheke ho mu karere ka Rusizi habaye inama y'abana bafite imyaka kuva ...
Umuyobozi watorewe kuyobora komite Ngengamyitwarire y'umuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Ruhango Gasirabo Claver, avuga ko afatanyije n'izindi nzego z'ubuyobozi ngo bagiye gufasha abanyamuryango ...
Ku itariki ya 5/2/2012, inteko icyuye igihe y'umuryango FPR inkotanyi yo mu murenge wa nyanza akarere ka Gisagara yaherekanyije ububasha n'iyahuye igihe. Iki gikorwa ...
Dufatanye Israel, ukora muri Rema atanga amahugurwa Komite z'ubutaka ku rwego rw'umurenge n'akarere mu karere ka Kirehe, kuva tariki 26/01/2012, bateraniye mu mahugurwa mu rwego ...
Google+
0 comments:
Post a Comment