Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance: Rwanda : Konsa umwana ni kimwe mu bintu by’ingenzi umwana akenera

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Rwanda : Konsa umwana ni kimwe mu bintu by'ingenzi umwana akenera
Jul 26th 2012, 06:52

Umwana akenera amashereka

Umwana akenera amashereka

Konsa umwana ni kimwe mu bintu by'ingenzi  umwana  akenera kugirango  akure  neza kandi azagire ubuzima  bwiza , hari ibyiza  byinshi byo konka ku  mwana nubwo  muri  rusange tuziko ari kugaburira  umwana  igihe  akiri  muto,ariko ubusanzwe konka si umwana  bigirira akamaro gusa kuko na nyina ubwe bimufasha iyo yonsa.
Muganga mukuru mu bitaro bya Byuma Muhairwe Fred avuga ko hari ingaruka  nziza zo konsa umwana arizo,  kuba amashereka afasha umubyeyi kuzigama (gucunga umutungo) kuko adahenze nk'amata y'ifu.

Ati " akenshi iyo  umubyeyi  yonsa aba afite umurongo mwiza , kuko atakaza ibiro byakagombye  kwiyongera mugihe atonsa. Konsa kandi bituma umubyeyi atinda kujya mu gihe cy' uburumbuke".

Avuga ko amashereka afite urugero rwiza rw' ubushyuhe kuburyo nta mpungenge zo  gushya igihe umwana ari konka.

"Konka bituma umwana  agira ubudahangarwa bw' umubiiri we mu buryo budasanzwe. Mubyukuri  amashereka agabanya ingaruka z'asima (asthme), indwara zo mu buhumekero ndetse n'ibindi  byinshi  bihangara  ubuzima  cyane cyane ubw' umwana" .

Iyo umubyeyi amaze kubyara , umubiri we ukora  umusemburo witwa colostrum  ufasha umwana kurinda ubudahangarwa bw' umubiri we kugeza  igihe azakurira.

Konsa bigabanya  cyane ingaruka zatuma umwana arwara  Kanseri y'ibere (Cancer du sein).
Ntitwakwibagirwa kandi ko konsa bihuza  umwana  n'ababyeyi be by'umwihariko nyina.

 

 

 

 

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment