Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance: Rwanda | Kamonyi: Ababyeyi barishimira ko gahunda yo gukingiza yabegerejwe mu midugudu

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Rwanda | Kamonyi: Ababyeyi barishimira ko gahunda yo gukingiza yabegerejwe mu midugudu
Jul 25th 2012, 11:54

Ababyeyi barishimira ko gahunda

Gahunda yo gukingira no gupima ibiro by'abana batarageza ku myaka itanu, yatangiye gukorerwa mu midugudu kuva mu ntangiro z'ukwezi gushize kwa Kamena 2012, ababyeyi n'abajyanama b'ubuzima bafasha muri icyo gikorwa bakaba bishimira ko byabaruhuye kuko bitakibatwara umwanya munini.

Bamwe mu babyeyi bari basanzwe bakingiriza ku Kigo Nderabuzima cya Gihara cyo mu murenge wa Runda, cyangwa ku biro by'utugari batuyemo, bavuga ko gukingiriza cyangwa gupimisha mu midugudu, bituma batamara igihe kinini muri icyo gikorwa kubera ko baba basanga abajyanama n'abaganga hafi ya bo nta gukora urugendo rurerure.

Uwiduhaye Alphonsine, afite umwana w'umwaka umwe n'amezi atatu, yaje gupimisha ibiro aho umudugudu wa Kagina ukorera, ngo arebe niba umwana we akura neza. Atangaza ko yishimiye gahunda yo kuza gukingirira mu mudugudu kuko mbere byabasabaga kujya ku Kigo Nderabuzima cya Gihara, bigatuma bagira ubute bwo gupimisha ntibirirwe bajya yo.

Yamuragiye Monique na we waje gupimisha, yashimye iyo gahunda yo gupimishiriza hafi, kuko bigira vuba bagahita bataha, mu gihe mbere byabatwaraga umunsi wose.

Umwe mu bajyanama b'ubuzima wo mu mudugudu wa Kagina, Uwimana Therese, atangaza ko gahunda yo gukingirira mu mudugudu itaruhuye ababyeyi bonyine, kuko n'abajyanama bagiraga akazi kenshi iyo bakingiriraga ku kagari cyangwa ku kigo nderabuzima kuko habaga hari abana benshi, bigatuma ikingira rirangira ritinze.

Aho iyo gahunda imanuriwe mu mudugudu, abajyanama 4 bakorera mu mudugudu bafatanya gupima no kwandika ibiro by'abana ku mafishi, abaforomo bo ku kigo nderabuzima bakahanyura baje gukingira, bagahita bigendera, abajyanama bagakomeza gutegereza abaza gupimisha ibiro.

Yongeraho ko mbere bagikingirira ku kigo nderabuzima no ku kagari, bamwe mu babyeyi birengagizaga gahunda yo gupimisha abana barangije inkingo kubera gutinya urugendo no kubura umwanya.

Biteganyijwe ko umwana urangije urukingo ku mezi 9, akomeza gukurikiranwa kugeza agize imyaka 5 apimwa ibiro buri kwezi, kugira ngo barebe ko ibiro bye bihuye n'ibyo ikigero cye gikwiye kuba gifite.

 

 

 

 

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment