Ejo kuwa kabiri taliki 24 Nyakanga 2012, niho intumwa z'u Rwanda mu mikino olympique 2012, zakiriwe ku mugaragaro « welcome ceremony » muri village olympique iri ahitwa Stratford mu mujyi wa Londres mu Bwongereza.

Abakinnyi,abatoza n’abashyitsi muri village olympique
Ni umuhango ukorerwa buri gihugu cyaje mu mikino olympique, u Rwanda rukaba rwarakiriwe icya rimwe na Misiri , Cambodge na Bermudes.
Intumwa z'u Rwanda zari ziyobowe na ambassadeur Rwamucyo Ernest uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza, hari kandi 1erconseiller d'ambassade Mme Linda Kalimba, President wa CNOSR Gn de Bde Dr Charles Rudakubana, na bamwe mu banyarwanda batuye hano i Londres barimo n'abigeze gukina umupira w'amaguru nka Murangwa Eugene na Aimable Nsabimana uzwi ku rihimbano rya Ammy wigeze gukinira Intare Fc na APR FC.
Uretse kuzamura ibendera ry'u Rwanda no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, uwo muhango waranzwe kandi na acrobatie ivanze na chorégraphie by'itorero ryo mu Bwongereza, ryerekana udukino tugaragaza ko imikino olympique ihuza abatuye isi yose kandi ikarangwa n'ubusabane butagira imbibi.
Nyuma ya welcome ceremony, abo bashyitsi basuye abakinnyi aho bacumbitse muri village olympique.

Indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda yaririmbwe mu gihe ibendera ryazamurwaga
Umukinnyi wo kwoga Jackson Niyomugabo uherutse kubona ubutumire muri iyi mikino nawe akaba yageze i Londres, yiyongera kuri bagenzi be batanu bahageze mbere : Agahozo Alphonsine (swimming), Kajuga Robert (10.000 m), Fred Yannick Uwase Sekamana ( judo), Jean Pierre Mvuyekure na Claudette Mukasakindi (bakora marathon).
Utaragera hamwe n'abandi ni Adrien Niyonshuti (mountain bike) ukiri mu myitozo muri Suisse, akazagera i Londres taliki 26.07.2012, bucya (27.07.2012) hatangira ku mugaragaro JO 2012, ari nawe uzaba atwaye ibendera ry'u Rwanda.
Abakinnyi baturuka hirya no hino ku Isi barushaho kwiyongera muri village, ku buryo kuva ku ri uyuwa mbere hinjira byibuze abasaga 500 bashya.

Abayobozi muri Ambassade y’u Rwanda i Londres n’abayobozi ba comite olimpiki y’u Rwanda

Abanyarwanda bahabwa ikaze muri ahabereye “Welcome Ceremony”

Akazuba kari kose

acrobatie na Chorégraphie mu biriro byo kwakira u Rwanda, Misiri,Cambodgena Bermudes
Amakuru dukesha Fidel Kajugiro Sebarinda
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment