
300px-NyamagabeDist
Abaturage bo mu kagari ka gatove ko mu murenge Tare mu karere ka Nyamagabe barasaba gusobanurirwa uburyo amafaranga batanga yo kubaka ibiro by'akagari akoreshwa.
Ibi aba baturage babisabye nyuma yo kongerwa gusabwa gutanga andi mafaranga nyamara n'ayo batanze batazi aho yagiye.
Ubusanzwe aba baturage bo muri aka kagari bumvikanye n'ubuyobozi bw'umurenge ko bazafatanya mu kubaka ibiro by'akagari kuko kugeza ubu akagari kabo nta biro gafite kakaba gakorera mu nzu gakodesha.
Hamazwe gukorwa inyigo y'amafaranga azakoreshwa mu kugura ikibanza, abaturage basanza buri muntu agomba gutanga amafaranga y'amanyarwanda ari hagati ya 500 n'igihumbi 1000 bitewe n'amikoro ye.
Nyuma yo gutanga aya mafaranga ariko aba baturage ngo batunguwe no kongera gusabwa gutanga ayandi kandi nyamara n'aya mbere batazi n'aho yagiye. Aba baturage bavuga iyo umuyobozi w'akagari ahindutse, undi ugiyeho yongera kubaka amafaranga.
Ndayisaba Marcel, umwe muri aba baturage yagize ati « uvuyeho arayatwaka n'ugarutse ukatayatwaka, nicyo kibazo dufite. Impamvu tutabyumva ni uko akagari katubakwa tukanga tukaguma mu busembere. »
Undi muri aba baturage we yagize ati « Turababwira tuti iyaba mwatumurikiraga ibya mbere cyangwa mukatubwira icyo biri gukora noneho tukabona aho duhera tubaha andi mafaranga. »
Bayiringire Jean, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Tare we asanga uwatanze umusanzu wemejwe mu nama nta wundi akwiye gusabwa akanizeza aba baturage bo mu kagari ka Gatovu ko amafaranga yabo ahari kandi ko niba hari uwatswe aya mafaranga inshuro irenga imwe azayasubizwa.
Posts Related to Rwanda | Tare: Abaturage barasaba gusobanurirwa uko amafaranga batanga akoreshwa.
Bitewe n'uko aho ubuyobozi bw'Akagari ka Ruyenzi bukorera hatajyanye n'igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Kamonyi, ikindi kandi ngo ikibanza ako kagari gakoreramo kikaba ari icya ...
Abaturage bo mu midugudu yo mu kagari ka Kiruri, umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, bamaze kwuzuza ibiro by'imidugudu yabo izajya ikoreramo. Aba ...
Minisiteri y'imicungire y'ibiza n'impunzi yahaye amafaranga abaturage bo mu kagari ka Kigeme umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe baguriwe imitungo n'ibikorwa byabo kugira ngo ...
Ikibazo cyo kubona amazi meza ni kimwe mu bibazo byari bihangayikishije uduce tumwe two mu Karere ka Nyabihu. Nyuma y'aho WASH Project ikemuriye icyo cyibazo ...
Kuri uyu wa 9 Mutarama 2012, mu gikorwa cyo gusuzuma aho imihigo yahizwe n'uturere igeze, gikorwa n'abakozi bagize itsinda rya Leta riyobowe na Minisiteri y'Intebe, ...
Google+
0 comments:
Post a Comment