
Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu ahereza inka umuturage
Inka 36 zifite agaciro ka 10.692.000 nizo zahawe Asosiyasiyo zigizwe n'abantu babana n'ubwandu bw'agakoko gatera SIDA mu mirenge ya Mukamira, Jenda, Karago na Kintobo. Buri Asosiyasiyo yagiye ihabwa inka 3 mu rwego rwo kuyifasha kwizamura, kwikura mu bukene no kuvugurura imibereho y'ubuzima bw'abanyamuryango bayo. Uretse inka uyu muryango APPROFAPER" Association Pour la Promotion des Foyers Améliorées et la Protection de l'Environnement » watanze, wanahaye Asosiyasiyo zimwe na zimwe imigina y'ibihumyo izabafasha mu iterambere no kuvugurura imirire n'imibereho yabo nk'uko Shingiro Eugene umwe mu bari bitabiriye uyu muhango yabidutangarije.
Umuyobozi wa APPROFAPER Gapira Faustin, yatangaje ko izi nka zatanzwe mu rwego rwo guteza imbere imiryango y'ababana n'ubwandu n'indi miryango ndetse no kugira ngo bazabyaze umusaruro izi nka bavugurure imibereho yabo, imirire, n'ibindi. Izi nka kandi zikaba zaratanzwe no muri gahunda ya Girinka nk'uko Shingiro yabigarutseho. Abahawe izi nka basabwe kuzifata neza, kugira ngo zizatange umusaruro kandi zibageze ku rwego rushimishije rwo kuvugurura imibereho yabo biteze imbere bikure mu bukene.
Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif, yashimiye cyane umuryango APPROFAPER ku ruhare wagize mu guteza imbere imwe mu miryango yo mu karere ka Nyabihu uyiha inka zizayifasha mu kwiteza imbere no kuvugurura imibereho yari isanzwe ibayeho bikarushaho kuba byiza. Twahirwa Abdoulatif, yasabye APPROFAPER gukomeza gukora n'ibindi bikorwa by'iterambere mu karere ka Nyabihu kugira ngo abaturage barusheho kuzamuka batere imbere kuko n'igihugu kizaba gitera imbere muri rusange. Uyu muhango wo gutanga izi nka mu karere ka Nyabihu wabaye kuwa 11 Nyakanga 2012.
Posts Related to Rwanda : Mu rwego rwo kuzamura iterambere ry'imiryango no guteza imbere ubuzima,umuryango APPROFAPER watanze inka 36 n'imigina y'ibihumyo ku miryango y'ababana n'ubwandu
Mu rwego rwo gufasha abatishoboye kwikura mu bukene,mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 14/06/2012 hatanzwe inka muri gahunda ya Girinka ku miryango 13 y'abatishoboye ...
Gahunda ya Girinka izafasha benshi kwikura mu bukene Mu rwego rwo kurushaho gufasha Abaturage batishoboye kwikura mu bukene, mu karere ka Nyabihu inka 24 nizo ...
Mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene no gutura heza, imiryango 2 yo mu murenge wa Jenda yabaga muri Nyakatsi ubu iri kubakirwa amazu ...
Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwikura mu bukene,kugira imirire myiza no kwizamura muri rusange;inka 9 zatanzwe na FARG" Ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu ...
Nyuma yo gutanga inka 13 zatanzwe kuwa 07/06/2012 ku nkunga ya FARG zigahabwa abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu mirenge ya Rugera, Jomba, ...

0 comments:
Post a Comment