Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda | Nyamagabe: Ibimina nibyo bizabafasha kwishyura mitiweli

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda | Nyamagabe: Ibimina nibyo bizabafasha kwishyura mitiweli
Jul 15th 2012, 11:01

Nyuma y'uko hatangijwe igikorwa cyo gutanga amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2012-2013, abaturage bo mu karere ka Nyamagabe barasabwa kwisunga ibimina kugira ngo babashe kwishyura amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza.

Tariki ya 1/7/2012 nibwo hatangijwe igikorwa cyo gutanga mafaranga y'ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2012-2013. Gusa mu gihe  iki gikorwa kikiri mu ntangiriro, abaturage bo mu karere ka Nyamagabe bamaze gutanga aya mafaranga y'ubwisungane mu kwivuza bagera kuri 6 by'abagomba kuyatanga.

Bamwe mu bataratanga aya mafaranga batangaza ko kuba batari bitabira gutanga aya mafaranga ari ubukene bafite.Nikuze Jaqueline, umwe mu batari batanga amafaranga yagize ati "turayabura pe! Ni ikibazo cy'ubukene. Hariho igihe umuntu ahinga akarumbya."

Cyakora umukozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Nyamagabe we asanga hari uburyo abaturage bashobora gukoresha kugira ngo babashe kwishura amafaranga y'ubwisungane.Ubu buryo ngo nta bundi uretse kwifashisha ibimina.

Umutesi Francoise, umukozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Nyamagabe yagize ati « twatangiye icyumweru cy'ubwisungane mu kwivuza,uurmva ko tukiri hasi.Tukaba tubasaba kwibumbira mu bimina kugira ngo bajye batanga iyo misanzu buhoro buhoro biboroheye. »

Mu gihe ubusanzwe abaturage basabwa gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza mbere ho ukwezi,mu karere ka Nyamagabe abamaze kubutanga ni 6 % gusa ushinzwe ubwisungane mu kwivuza akaba afite icyizere ko iki cyumweru kirangira besnhi bamaze gutanga ubu bwisungane.

 

Posts Related to Rwanda | Nyamagabe: Ibimina nibyo bizabafasha kwishyura mitiweli

share save 171 16 Rwanda | Nyamagabe: Ibimina nibyo bizabafasha kwishyura mitiweli

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment