Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda | Ngororero: Yanze gutegereza maze afasha Leta kubaka inzu yari yaramwemereye

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda | Ngororero: Yanze gutegereza maze afasha Leta kubaka inzu yari yaramwemereye
Jul 15th 2012, 10:55

"Burya gukene kubi ni ugukena mu mutwe cyangwa kutagira ubwenge". Iyi ni interuro y'umugore witwa UWITIJE Francine utuye mu mudugudu wa Gitarama, akagari ka Kabarondo mu murenge wa Bwira ho mu karere ka Ngororero, ubwo twamusangaga mu rugo iwe avuye gushaka ibyo guteka aho avuga ko aca incuro.

Uwitije ufite imyaka 41 y'amavuko  ni umwe mu baturage 7000 bashyizwe ku rutonde rw'abakene bakeneye ubufasha bwihutirwa mu karere ka ngororero, akaba ari umupfakazi ufite abana 3. Ubusanzwe mu buzima bwe n'abana be, babaga mu icumbi aho bishyuraga gutanga imibyizi ku babacumbikiye maze baza gushyirwa ku rutonde rw'abantu bakeneye ubufasha bwa Leta kuva mu mwaka ushize wa 2011. Nyuma yo kwemererwa kubakirwa inzu, ubuyobozi bw'umurenge wa Bwira hamwe n'abaturage barayizamuye ariko igeze hejuru (icyo bita ikigega) habura isakaro niko guhagarika imirimo bategereje kubona ibiti, imisumari ndetse n'isakaro.

Ngororero Yanze Rwanda | Ngororero: Yanze gutegereza maze afasha Leta kubaka inzu yari yaramwemereye

Uwitije Francine iruhande rw'inzu ye

Amaze kubona ko bizamutindira kubona inzu yo kubamo kandi abana be bamaze kuba abasore n'inkumi dore ko umukobwa we mukuru afite imyaka 20, Uwitije yafashe icyemezo cyo kwirangiriza imirimo isigaye kuri yanzu maze akava mu icumbi. Nkuko yabidutangarije, icyo gihe nta mafaranga ageze ku 1000 yashoboraga gupfa kubona. Nyuma nibwo yigiriye inama yo gushaka abantu bamufasha kurangiza inzu ye maze abisaba umu pasiteri witwa Ntamabyariro Matiyasi wo mu itorero rya ADEPR, maze amwemerera ko nabona inzugi nawe azamusakarira.

Nyuma yo kubyemera ariko atazi aho azazikura, Uwitije n'abana be biyemeje gupagasa nkuko byari bisanzwe ariko bakajya batungwa n'ibyakorewe n'umuntu umwe kuri batatu bari bashoboye guhinga maze ibyo abandi 2 bakoreye bakabyegeranya ibyo bimara igihe cy'ukwezi, baba bamaze kubona amadirishya 4 n'inzugi 2, maze basaba pasiteri ko yabasakarira nkuko yabibasezeranyije nawe ababera imfura arabikora ku bufatanye n'umurenge batuyemo.

Uwitije avuga ko hari abategereje ko bazahabwa byose 100% maze bagahura n'ibibazo by'igihe kirekire we yarageze munzu. Nubwo iyo nzu atarabasha kuyibonera inzugi z'imbere, uyu mugore avuga ko azabigeraho kuko afite amaboko n'ubwenge Imana yamuhaye. Kuri ubu, akarima gato uyu mugore afite kezemo ibishyimbo kandi gahinzwe mo indi myaka itandukanye ndetse akaba yaranazituriwe ingurube imufasha kubona ifumbire.

Ashima cyane iyi Leta ngo yita ku bakene, yagize ati" ndagaya abantu badakora bagategereza kurya ibyo bahawe gusa kandi bafite amaboko, kuri njye gukena kubi ni ugukena mu mutwe cyangwa kutagira ubwenge, naho ubundi mbonye intangiriro nanjye ngomba kwirwanaho". Uyu mugore anashimira Leta imurihirira ubwisungane mu kwivuza, ariko akanongeraho ko Imana nayo yamushinganye kuko we n'abana be bamaze imyaka 3 ntanumwe urajya kwa muganga kuko ngo batarwara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Bwira Kavange J d'Amour nawe yemeza ko uyu mugore ari urugero rw'umukene wakira ubukene bwe ariko anarwana no kuzabuvamo atagendeye gusa ku nkunga za Leta n'abagiraneza, ariko ubuyobozi nabwo bukazakomeza kumuba hafi.

 

Posts Related to Rwanda | Ngororero: Yanze gutegereza maze afasha Leta kubaka inzu yari yaramwemereye

share save 171 16 Rwanda | Ngororero: Yanze gutegereza maze afasha Leta kubaka inzu yari yaramwemereye

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment