
Iri shyirahamwe Ubutwari bwo kubaho ryibumbiyemo abapfakazi ba jenoside, abagore b'abagabo bafungiwe gukora jenoside ndetse n'abagabo barangije igihano ku ruhare bagize muri jenoside, bose bo mu Mirenge ya Karama, Rusenge, Kibeho na Mata.
Nk'uko abari mu ishyirahamwe babisobanura, iri shyirahamwe ritangira mu w'1995 ryari ryibumbiyemo abafakazi ba jenoside bonyine. Nyuma yaho, abagore bafite abagabo bafunze kubera kuba barakoze jenoside baturanye baje kubasaba imbabazi ku bw'ibyaha by'abagabo babo.
Kwakira aba bagenzi babo ariko ngo ntibyaboroheye bitewe n'ibikomere bari bafite mu mutima, ariko ku bw'inyigisho bagejejweho na Padiri Masinzo Jerôme wayoboraga Paruwasi gaturika ya Karama icyo gihe, hamwe n'umubikira witwa Teya, bagiye bumva babakiriye bukebuke, none ubu bumva bishimiye kuba bari kumwe.
Mukantabana Serafina afite imyaka 59, ni umwe mu bagize ishyirahamwe Ubutwari bwo kubaho. Yagize ati "intambara ikirangira nta mbaraga nagiraga, haba ku mubiri no mu mutima. Nyuma yokwishyira hamwe n'abandi, twahuje imbaraga turahinga, mbasha kubona igitunga abana banjye kuko nari nagize amahirwe y'uko bose bacitse ku icumu. Ubu nsigaranye ibyishimo mu mutima".
Kankindi Cassilde na we ari muri iri shyirahamwe. Ubu afite imyaka 66. Na we aratanga ubuhamya ku bw'icyo ishyirahamwe ryamumariye "nyuma ya jenoside nari mubi ku mubiri no ku mutima. Nari umwanganyi, abantu bose nkababonamo abicanyi. Ubungubu twunze ubumwe. Ugize ikibazo turamufasha, n'ubyaye tukamuhemba". Abo yavugaga babyara ni abagore bafite abagabo bari bafunze none ubu bakaba barafunguwe.
Cassilde anavuga ko mu minsi yashize yagize ibyago agapfusha umuhungu w'umusore, ariko ngo abaturanyi batangajwe no kubona abo bari kumwe mu ishyirahamwe bamutabara bose. Yunzemo agira ati "abaturanyi tutari kumwe mu ishyirahamwe ntibajya bumva uko tubaho. Twe iyo duhuye turaganira, tugatebya, tugaseka, maze ubuzima bukaturyohera."
Nk'uko aba babyeyi bagira igihe cyo guhura bakaganira, ngo n'abana babo ni uko. Ibi bituma bizera ko abana babo batazigera barangwa n'urwango rushingiye ku moko cyangwa amacakubiri.
Mukagatare, umuyobozi w'iri shyirahamwe, avuga ko abanyamuryango baryo ari 1964, bibumbiye mu matsinda 84. Boroye inka ku buryo buri tsinda ririmo ebyiri cyangwa eshatu. Uretse inka, boroye n'inkoko, kandi banahinga inyanya n'ibihumyo.
Uretse gukorera hamwe, banafitanye umubano n'ishyirahamwe Abiyunze ry'i Gahini. Ryo ryatangiwe n'abireze bakemera icyaha cya jenoside, haza kwiyongeraho abahungutse ndetse n'abasigajwe inyuma n'amateka.
Posts Related to Rwanda | Huye: Ishyirahamwe Ubutwari bwo kubaho, urugero mu bumwe n'ubwiyunge
Depite Gahondogo Anastasie, ari kumwe na Depite Niyitegeka Winifrida, bagendereye ishyirahamwe Ubutwari bwo kubaho rikorera mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Huye, ...
Bamwe mu bakozi bo mu rugo bo mu mudugudu wa Taba, umurenge wa Ngoma, mu karere ka Huye bamaze kwibumbira mu ishyirahamwe "Intore z'Amahoro" mu ...
Ishyirahamwe Twiyubake Peace Family ihuza urubyiruko rwagizweho ingaruka na jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, kugirango bahuze imyumvire ku byabaye, baharanira kwamaganira kure amacakubiri no kubaka ...
Umuhoza Florantine, ni umukobwa w'inkumi ufite imyaka 18. Yamenye ubwenge se wamubyaye atakiriho ariko yumva abaturanyi bavuga ko yari mu bakoze jenoside. Ibyo ariko ngo ...
Abana birera batuye mu murenge wa Kigina bibumbiye mu ishyirahamwe Abunzubumwe none kuri ubu ngo bameze neza kuko bishyize hamwe bituma bivana mu bwigunge batewe ...

0 comments:
Post a Comment