
Mu muganda rusange ngarukakwezi wabaye tariki ya 28/07/2012, urubyiruko rukorera mu mahuriro atandukanye yo ku kigo cy'urubyiruko cya Nyamasheke (NYFC) ku bufatanye n'abakozi b'icyo kigo bafashije umukecuru utishoboye bamusanira inzu ye nyuma y'uko yari yarasenyutse.
Umukecuru wafashijwe muri uyu muganda ni uwitwa Kamagaju uzwi ku izina rya Karizabajeni, akaba afite uburwayi bw'igicuri bukunze kumufata ku buryo yahiye ahantu henshi ku mubiri we kubera igicuri kigenda kimutura mu muriro, ubu akaba atunzwe no gusabiriza.
Ubusanzwe Kamagaju yari afite inzu y'ibyumba bibiri n'uruganiriro rumwe ariko icyumba kimwe kikaba cyaraguye. Uru rubyiruko rukoresheje imbaraga zarwo rwakuyeho ayo matafari yari yarasenyutse maze rutunganya icyumba kimwe n'uruganiriro rwari rusigaye ngo asigare aribyo aba akoresha.
Gukora umuganda no gufasha abatishoboye ngo ni bimwe mu byo NYFC yigisha urubyiruko muri gahunda yo kurukundisha igihugu no kugira uruhare mu kucyubaka nk'uko umuhuzabikorwa wa NYFC, Ndanga Janvier abitangaza.
Akomeza avuga ko urubyiruko rwahisemo kuzajya rukora umuganda ukwarwo maze rugafasha umwe mu batishoboye mu mirimo y'amaboko. Uyu muganda wo gufasha abatishoboye ngo uzajya uba buri kwezi, gusa ngo urubyiruko rwifuza ko wajya uba kabiri mu kwezi kugira ngo batange umusanzu ugaragara mu kubaka igihugu, ubuyobozi bwa NYFC bukaba buri kwiga uburyo byazashyirwa mu bikorwa.
Gusa ngo kubera ikibazo cy'amikoro, batangiriye ku baturage batuye hafi y'iki kigo hanyuma indi mirenge ikazagerwaho nyuma igihe hazaba harabonetse uburyo bwo kuhagera.
Ndanga atanga ubutumwa ku rubyiruko avuga ko rusabwa kureba aho igihugu kigana rukagira uruhare mu kucyubaka dore ko ari rwo rwinshi kandi rufite n'imbaraga zo gukora. Akomeza avuga ko urubyiruko rudakoze ngo ruteze iguhugu imbere ntaho cyagera.
Asaba kandi ababyeyi kureka abana nyuma yo gukora imirimo yo mu rugo bakagana ikigo cy'urubyiruko kuko aribo kigenewe kandi kikaba kinatanga inyigisho zirebana no kurinda ubuzima bwabo ku bana bose bitewe n'icyiciro barimo kandi kikanabatoza gukora.
Nyuma y'igikorwa cy'umuganda urubyiruko rwanahawe ibiganiro ku masomo agamije kubaha ubumenyi mu buryo bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na Sida, gutwara inda zitateguwe, ibiyobyabwenge n'ibindi bishobora kubangiriza ubuzima.
Posts Related to Rwanda | Nyamasheke: Urubyiruko rwasaniye umugore utishoboye inzu ye yari yarangiritse.
Ku mugoroba wo ku itariki 08 werurwe 2012, ikigo cy'urubyiruko cya Nyamasheke cyagendereye urubyiruko rw'umurenge wa Kanjongo wo muri ako karere kigamije kurumenyesha ko cyatangiye ...
Urubyiruko rwigishwa n'umushinga DOT Rwanda mu gukora imishinga no kwihangira imirimo bakoresheje ikoranabuhanga mu karere ka Gatsibo basuye umusaza Mivumbi w'imyaka 70 utishoboye wo mu ...
Urubyiruko rwo mu murenge wa Murunda, akarere ka Rutsiro Intara y'uburengerazuba, rurahamagarirwa kwibumbira mu makoperative kungirango bashake uburyo bajya biga imishinga iciriritse kandi ibyara ...
Minisitiri w'urubyiruko, isakazabumenyi n'ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, avuga ko urubyiruko rutari rukwiye kwibutswa ko hari umuntu ukeneye ubufasha kandi ari rwo rufite imbaraga zakubaka igihugu. ...
Bitewe n'uko hari igihe urubyiruko rwishora mu mibonano mpuzabitsina irukururira Sida, inda z'indaro n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ahanini kubera ubukene, Centre Dushishoze yashyizeho ...

0 comments:
Post a Comment