Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda | Nyamagabe:Itorero Trinity Baptist Church ryo muri Leta z’unze Ubumwe z’Amerika ryatanze inka ku miryango itishoboye

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda | Nyamagabe:Itorero Trinity Baptist Church ryo muri Leta z'unze Ubumwe z'Amerika ryatanze inka ku miryango itishoboye
Jul 15th 2012, 11:04

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11/7/2012, itorero Trinity Baptist Church ry' i New York muri Leta z'unze Ubumwe za Amerika ryatanze inka 20 ku miryango igizwe ahanini n'abatishoboye mu karere ka Nyamagabe.

Nyamagabe Itorero 300x256 Rwanda |    Nyamagabe:Itorero Trinity Baptist Church ryo muri Leta z'unze Ubumwe z'Amerika ryatanze inka ku miryango itishoboye

Umwe mu bahawe inka (iburyo) hamwe n'umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe n'abahagarariye itorero Trinity Baptist Church.

Izi nka zahawe aba baturage zatanzwe mu rwego rw'umubano uri hagati y'iri torero n'imirenge ya Gasaka na Gatare yo mu karere ka Nyamagabe.Mu gihe cy'imyaka 7 rimaze itorero rya Trinity Baptist Church ngo ryakomeje  gutekereza uburyo ryagira uruhare mu iteramber ry'iyi mirenge.

Sarah Page, umwe mu baje bahagarariye iri torero, yatangaje ko nk'abahagarariye iri torero bishimiye kuba babashije kugera ku ntego yabo bihaye yo gufasha imwe mu miryango itishoboye yo mu karere ka Nyamagabe.

Mukantagara Beatrice, umwe mu bahawe inka yashimiye abagize iri torero kuba bamuhaye inka anatangaza ko nta bushobozi yari afite bwo kuba yakwigurira inka, ati " nta mikoro nari nari mfite, nta muvandimwe, nta mubyeyi ariko ubu murangobotse."

Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe wari witabiriye iki gikorwa yashimye iri torero ryatanze inka anibutsa  abahawe inka ko bazihawe mu rwego rwo gushimangira gahunda ya 'Gira Inka' anabasaba  kuzazifata neza ndetse bakanoroza bagenzi babo.

Iri torero rya Trinity Baptist Church ryo muri Leta ya New York yo muri Leta z'unze Ubumwe z'Amerika rigizwe n'abayoboke basaga 300 rikaba rimaze imyaka isaga 7 rifitanye umubano n'imirenge 2 yo mu karere ka Nyamagabe.

 

Posts Related to Rwanda | Nyamagabe:Itorero Trinity Baptist Church ryo muri Leta z'unze Ubumwe z'Amerika ryatanze inka ku miryango itishoboye

share save 171 16 Rwanda |    Nyamagabe:Itorero Trinity Baptist Church ryo muri Leta z'unze Ubumwe z'Amerika ryatanze inka ku miryango itishoboye

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment