Iyi kipe y'abasheshe akanguhe ni iyitwa Solidarity Team yo mu mujyi wa Butare. Kuri uyu wa 13 Nyakanga, bagabiye inkwavu zigera kuri 35 abapfakazi ba jenoside bo mu mudugudu wa Busunzu, akagari ka Kimuna, umurenge wa Rusatira ho mu Karere ka Huye.
Nshimiyimana Jean Pierre, Perezida w'iyi kipe, yasabye abapfakazi bazaniye inkwavu zo korora kuzibumbira muri koperative izabafasha kuzajya bakorera hamwe ndetse bakungurana n'ibitekerezo. Yunzemo agira iti "izi nkwavu nimuzifata neza, mu minsi mikeya, uretse namwe, n'akagari kose kazaba koroye inkwavu"
Ubusanzwe, ikipe Solidarity Team ifitanye umubano n'aba bapfakazi baje gusura, ku buryo buri mupfakazi afite uwo twakwita nk'inshuti yihariye mu bakinnyi. Uyu mubano bawutangiye mu mwaka wa 2010 ubwo bazaga kubasura babazaniye ihene zo korora. Mu mwaka ushize wa 2011 babazaniye ibitenge n'amasuka.
Mu kubereka ko bishimiye umubano bafitanye, aba bapfakazi bageneye abashyitsi babo impano y'ibishyimbo. Ubahagarariye yagize ati "mwatuzaniye amasuka, turahinga birera, tugura agasabune, none murabona ko dukeye. Nimwakire rero ku bishyimbo twasaruye. Mwatubaye hafi, turabibashimiye, kandi natwe tuzaza kubasura."
Ikipe Solidarity Team yiyemeje kandi kuzarushaho kuba hafi y'aba bapfakazi babagira inama zose bazifuza kugirwa mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi, dore ko n'umwe mu banyamuryango b'iyi kipe akora muri RAB, ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.
Solidarity Team igizwe n'abanyamuryango bagera kuri 35, naho abapfakazi bafitanye umubano barenga 60.
Posts Related to Rwanda | Huye: ikipe y'abasheshe akanguhe bakina umupira w'amaguru boroje abapfakazi ba jenoside b'i Rusatira
Korora ku bigo byamashuli ngo biri mu mabwiriza yatanzwe na minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo, amashuli akaba agomba gukora ubworozi bwamatungo magufi kandi yororoka ...
Abapfakazi 10 ba jenoside SONARWA yoroje ni abo mu Kagari ka Mwurire, Umurenge wa Mbazi ho mu Karere ka Huye. Bashyikirijwe inka tariki ya 3 ...
Abasigajwe inyuma n'amateka bo mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye bibumbiye mu miryango 22. Bose barubakiwe, kandi 13 muri iyi miryango yorojwe inka. ...
Abaturage bo mu karere ka Gisagara baratangaza ko biyemeje kujya baba hafi abacitse ku icumu rya Jenoside cyane cyane abapfakazi n'imfubyi mu rwego rwo kubafasha ...
Abagore bagera ku 110 barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, harimo abasambanyijwe ku ngufu, abafatiranywe nyuma y'ibihe bikomeye bari bavuyemo bagaterwa inda cyangwa Sida ni ...

0 comments:
Post a Comment