Urubyiruko rutwara abantu n'ibintu bakoresheje Moto bo mu murenge wa Kiziguro bibumbiye muri cooperative COTMNDAGA taliki ya 26/7/2012 bashyikirije abacitse ku icumu batishoboye amatungo magufi y'ihene afite agaciro ka 150 000frw.
Iki gikorwa abagize cooperative bakaba baragikoze mu rwego rwo kwifatanya n'abaturanyi kurwanya ubucyene kuko ibikorwa byo gufashanya no korozanya bari basanzwe babikorera hagati yabo.
Nkuko Franc Nkundineza yabitangarije abagenewe amatungo hamwe n'ubuyobozi bw'akarere n'umurenge ngo bifuza kugira uruhare mukwiyubakira igihugu bahereye aho batuye bazamura imibereho yabo. Franc Nkundineza avuga ko iki gikorwa kugikora ari umutima w'urukundo bagomba no kwigisha abo baturanye baharanira gufashanya no gushyira hamwe mu kwicyemurira ibibazo.
Umwe mubagenewe amatungo, Uwimana Angelique utuye mu kagari ka Mushobora mu murenge wa Remera, avuga ko kumugenera itungo byamweretse hari abantu bagira urukundo kandi batekereza abandi nawe arimo ashima itungo ahawe avuga ko azaryitaho rigatanga umusaruro kandi mu kuryorora azazirikana urukundo bamugiriye barimugenera.
Nubwo COTMNDAGA ishimirwa ibikorwa by'urukundo ikora isabwa kurushaho gukora yiteza imbere ndetse ikarwanya ibiyobyabwenge kuko byinshi bitwarwa n'abatwara moto. Abagize cooperative COTMNDAGA bakaba baragenewe umwambaro ubaranga ndetse basura n'urwibutso rwa Genocide rwa Kiziguro rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi cumi na bibiri.
Posts Related to Rwanda | Gatsibo: urubyiruko rw'abamotari rworoje ihene abatishoboye
Itsinda ry'urubyiruko rwibumbiye muri club stop sida ryo mu murenge wa Kiramuruzi rivuga ko rimaze kwitegura neza kwinjira mucyunamo no kwitegura kuzakora ibikorwa bihesha igihugu ...
Taliki ya 9 mutarama,2012 umunsi w'itangira ry'amashuri, Koperative y'Urubyiruko rutwara abagenzi ku mapikipiki mu Karere ka Gatsibo yitwa Cooperative des Jeunes Pour le Transport sur ...
mu nama yabaye taliki 9 Gashyantare ubuyobozi bw'akarere ka Gatsibo bwasabye abafatanyabikorwa kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere kandi bifasha abaturage kuzamuka mu iterambere hamwe no ...
Urubyiruko rwigishwa n'umushinga DOT Rwanda mu gukora imishinga no kwihangira imirimo bakoresheje ikoranabuhanga mu karere ka Gatsibo basuye umusaza Mivumbi w'imyaka 70 utishoboye wo mu ...
Tariki ya 23/06/2012, mu muhango wo kwibuka abarezi n'abanyeshuri bo mu murenge wa Mahembe bazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, abacitse ku icumu batishoboye ...

0 comments:
Post a Comment