Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda | Huye: Depite Gahondogo yasuye ishyirahamwe Ubutwari bwo kubaho

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda | Huye: Depite Gahondogo yasuye ishyirahamwe Ubutwari bwo kubaho
Jul 31st 2012, 11:43

Untitled4 Rwanda | Huye: Depite Gahondogo yasuye ishyirahamwe Ubutwari bwo kubaho

 

Depite Gahondogo Anastasie, ari kumwe na Depite Niyitegeka Winifrida, bagendereye ishyirahamwe Ubutwari bwo kubaho rikorera mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Huye, kuwa 27 Nyakanga,2012. Iri shyirahamwe rigizwe n'abapfakazi ba jenoside, abagore b'abagabo bafungiye jenoside ndetse na bamwe mu bagabo barangije ibihano.

Ngo icyabateye kubagenderera, kwari ukugira ngo bamenye aho bageze mu mikorere yabo. Mu kiganiro bagiranye, baberetse aho ibikorwa byabo by'ubuhinzi n'ubworozi bigeze.

Ku bijyanye n'imikorere yabo mu bijyanye n'ubumwe n'ubwiyunge, bagaragaje ko bagifatanya hagati yabo, kandi bagafasha n'imfubyi. Umwe muri aba banyamuryango yagize ati "imfubyi zacu turazisura, barwara tukabavuza. Tujya tunahura tukabahingira iyo tubona bagiye kurara ihinga".

Iri shyirahamwe ariko, hari aho ryagiye ritanga ubuhamya ku bumwe n'ubwiyunge abantu bakabemerera inkunga, nyamara bagategereza ko bazibazanira bagaheba. Aba badepite babasabye kuzabaha aderesi bafite z'abo bantu bakazabafasha kubibutsa.

Depite Gahondogo anishimira ibikorwa by'aba bibumbiye mu ishyirahamwe Ubutwari bwo kubaho, agatangazwa n'imbaraga bafite zituma badacogora ngo ishyirahamwe ryabo ribe ryasenyuka. Yagize ati " n'ubwo ari abantu bafite intege nkeya, (abenshi bamaze gusaza) badafite inkunga zihambaye, ubona bafite imbaraga nyinshi mu byerekeranye n'ubumwe n'ubwiyunge. Nshimishwa no kubasura, ngo menye aho bageze mu dukorwa twabo tudahambaye".

Depite Gahondogo rero abona bafite abantu benshi bakora nka bo, ubumwe n'ubwiyunge bwabasha kugerwaho neza mu Rwanda.

 

 

 

Posts Related to Rwanda | Huye: Depite Gahondogo yasuye ishyirahamwe Ubutwari bwo kubaho

share save 171 16 Rwanda | Huye: Depite Gahondogo yasuye ishyirahamwe Ubutwari bwo kubaho

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment