Ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20 kuri uyu wa gatandatu kuri Stade Amahoro i Remera, yatsinze ikipe ya Namibia U 20 ibitego 2-1, bituma iyisezerera mu mikino yombi ku bitego 4-1.

Namibia yari yambaye umutuku n'umweru
Mu mukino wo kwishyura uwabereye i Windhoek, Amavubi imbere y'abafana bayo benshi cyane, nta mukino ushamaje yagaragaje, ndetse igice cya mbere kihariwe n'abasore ba Namibia b'umutoza Ricardo, nubwo cyarangiye ari 0-0.
Mu gice cya kabiri, ku munota wa 62, ku ikosa rya ba myugariro ba Namibia, Ntamuhanga Tumaine (utaravuzweho rumwe mu kwinjizwa muri iyi kipe y'abatarengeje imyaka 20 nyamara we yararangije Kaminuza) yatsinze igitego cya mbere, nubwo cyaje kwishyurwa na Wangu Gome captain wa Namibia ku ikosa ryakorewe mu rubuga rw'amahina na myugariro Hakizimana Francois.
Ku munota wa 72, kuri coup franc yari itewe n'umusore muto Sibomana Patrick winjiye asimbuye, Nirisarike Salomon yatsinze igitego n'umutwe. Namibia yakomeje gushakisha uko yagabanya ikinyuranyo cy'ibitego, dore ko ubwo yasabwaga gutsinda ibitego 3 ngo isezerere Amavubi, ariko ntibyayishobokera umukino urinda urangira.
Nyuma yo gusezerera Namibia, Amavubi ayobowe na captain wayo Emery Bayisenge n'umutoza Richard Tardy, akaba mu kiciro gikurikiraho azahura na Mali U 20 tariki 28 Nyakanga uyu mwaka. Bahatanira kujya mu gikombe cya Africa cy'abatarengeje iriya myaka cya 2013.
Umutoza Ricardo wa Namibia, mu kiganiro n'abanyamakuru akaba yashimiye ikipe y'u Rwanda ko yamurushije mu mikino yombi, ndetse ayifuriza amahirwe imbere ya Mali.
By'umwihariko ariko Ricardo ati: " Natunguwe n'uko u Rwanda rumeze, ahantu hose harasa neza, abantu bakirwa neza cyane, kuva twagera ku kibuga cy'indege kugera twinjira mu kibuga mu kanya, twakiriwe bidasanzwe, ndashimira FERWAFA n'u Rwanda uburyo mwakira abashyitsi"
Ku mutoza Richard Tardy we ati: " Abakinnyi ntabwo bakinnye nkuko abanyarwanda bari babitegereje kuko mu mitwe yabo bari bifitemo intsinzi bitewe n'impamba y'ibitego bavanye muri Namibia. Ariko nanone bifitemo umunaniro kuko shampionat ubu iri kurangira, batanze imbaraga nyinshi"
Uko byagaragaraga kuri Stade Amahoro, byari byiteguwe ko President wa Republika Paul Kagame ashobora kugera kuri uyu mukino, gusa ntabwo yabashije kuhaboneka.
Abanjemo ku ruhande rw'Amavubi:
Nyezamu: Kwizera Olivier
Myugariro: Bayisenge Emery, Salomon Nirisarike, Hakizimana Francois na Bariyanga Hamdan
Hagati: Nsabimana Eric, Ntamuhanga Tumaine, Bonny Mbonye Baingana, Kabanda Bon Fils
Imbere: Ruhinda Faruk na Kipson Atuheire.
Abasimbura
Ntalibi Steven (GK)
Usengimana Faustin
Ndatimana Robert
Imran Nshimiyimana
Emmanuel Sebanani
Patrick Sibomana
Rusingizandekwe Jean Marie

Fair Play: nyuma y'umukino abasore b'Amavubi bihanganishije aba Namibia

Aba bahungu bashimiye abanyarwanda baje kubashyigikira

umutoza Ricardo Mannetti wa Namiba U20 yatunguwe n'uko u Rwanda rusa, ashimira uko bakiriwe

Richard Tardy na Emery bayisenge basobanura impamvu batitwaye neza cyane mu mukino wa none
Ange Eric HATANGIMANA
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment