Umugore n'umukobwa bafite uruhare runini mu iterambere ry'u Rwanda ari nayo mpamvu bagomba kurushaho gutezwa imbere mu byo bakora
Ku munsi murikabikorwa bya Guverinoma, igikorwa kiba mu mezi atatu, kikaba cyarabaye kuri uyu wa 27/04/2012 bigakorwa na Minisitiri w'intebe, uyu muyobozi yatangaje ko Guverinoma hari byinshi yakoze mu rwego rwo kurushaho kuzamura no kubaka ubushobozi bw'umugore n'umukobwa mu Rwanda.
Bimwe mubyo Minisitiri w'intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze mu bikorwa byinshi byakozwe na Guverinoma mu gihe cy'amezi 3 mu rwego rwo kwita ku mugore n'umukobwa mu kwezi kwabahariwe, harimo kurwanya imirire mibi mu miryango, gushishikariza abana b'abakobwa kwitabira uburezi, kubashishikariza no kubamenyesha amategeko abarengera n'ibindi.
Minisitiri w'intebe ati "Uwigishije umugore aba yigishije igihugu cyose,ari nayo mpamvu bagomba kwitabwaho na Guverinoma mu bikorwa byayo".
Agaciro k'umukobwa n'umugore mu kuzamura umuryango nyarwanda kakaba ari kanini cyane mu iterambere ryawo ari nayo mpamvu bakwiye kurushaho kwitabwaho kugira ngo barusheho gufatanya na basaza babo mu guteza imbere u Rwanda.
Posts Related to Mu kwezi kwahariwe umugore n'umukobwa hari ibyakozwe na Guverinoma
Mu mezi 3 ari imbere guverinoma izibanda ku bikorwa bisubiza ibibazo by'abaturage birimo kurushaho kubegereza umuriro w'amashanyarazi mu byaro. Nk'uko byatangajwe na Minisitiri w'intebe Dr ...
Minisitiri w'intebe mu ruzinduko arimo mu ntara y'uburengerazuba yikomye abayobozi bakora inyungu z'umuturage ntizize mbere. Ibi minisitiri yabivuze ubwo yaganiraga n'abayobozi b'inzego za leta kuva ...
Mu kiganiro Minisitiri w'intebe yagiranye n'abanyamakuru n'abandi baturage kuri uyu wa 27/04/2012 yasobanuye ko hari inzego zitaweho mu gutezwa imbere mu Rwanda kugira ngo u ...
Uretse gahunda yo gufatanya n'abaturage mu muganda wabahuje mu mirenge ya Karago na Rambura, haterwa ibiti ku misozi mu rwego rwo kubungabunga ikiyaga cya Karago ...
Mu munsi murikabikorwa "Public Accountability Day", wabereye kuri uyu wa 27/04/2012, Minisitiri w'Intebe amurikira Abanyarwanda ibyo Guverinoma yagezeho mu mezi atatu ashize yagaragaje ko ubuhinzi ...
0 comments:
Post a Comment