Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Hari iby’abaturage basabwa gushyira mu bikorwa mu buhinzi n’ubworozi: Minisitiri Pierre Damien Habumuremyi

News of Rwanda
News of Rwanda
Hari iby'abaturage basabwa gushyira mu bikorwa mu buhinzi n'ubworozi: Minisitiri Pierre Damien Habumuremyi
May 1st 2012, 07:34

Mu munsi murikabikorwa "Public Accountability Day", wabereye kuri uyu wa 27/04/2012, Minisitiri w'Intebe amurikira Abanyarwanda   ibyo Guverinoma yagezeho mu mezi atatu ashize yagaragaje ko ubuhinzi n'ubworozi byateye imbere muri rusange mu Rwanda.

 

04 Hari iby'abaturage basabwa gushyira mu bikorwa mu buhinzi n'ubworozi: Minisitiri Pierre Damien Habumuremyi

Abaturage nibitabire gukoresha amafumbire mu buhinzi no guhuza ubutaka

Gusa Minisitiri w'Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko abaturage bakwiye kwitabira gahunda yo guhuza ubutaka aho bishoboka hose kuko byagaragaye ko bifite akamaro kanini kandi ngo ntacyo bihungabanya kuko buri muturage agumana ubutaka bwe.

Yasabye abaturage kandi  gukangukira gukoresha amafumbire  kuko byagaragaye ko bitarafata neza. Ikindi kandi abaturage basabwe na Minisitiri w'intebe ni ukugira umuco wo kwishyura amafumbire igihe bejeje kuko ngo bifasha kugura amafumbire bazakoresha mu bindi bihembwe.

 

 

 

safaihsgfailfasfasffgsaghfshfdsh Hari iby'abaturage basabwa gushyira mu bikorwa mu buhinzi n'ubworozi: Minisitiri Pierre Damien Habumuremyi

Guhuza ubutaka no kubyaza amaterasi umusaruro birusheho gushyirwa mu bikorwa

Minisitiri w'intebe yasabye kandi abayobozi b'inzego z'ibanze gufasha abaturage kubyaza amatarasi umusaruro kuko hari aho atabyazwa umusaruro.  Ikindi cyasabwe abaturage ni ukongera amasaha yo gukora kuko ari byo bizarushaho kubateza imbere.

Guhingira igihe, gukoresha amafumbire n'izindi nyongeramusaruro, guhuza ubutaka, kwitabira inama abaturage bagirwa n'abakurikirana ubuhinzi ndetse n'abashinzwe iyamamazabuhinzi mu duce batuyemo, gukoresha imbuto nziza ndetse no kwita ku bihingwa byatoranijwe ari nako barwanya isuri hitabwa no ku bidukikije aho bikenewe hose bikaba ari bimwe bizafasha abaturage kurushaho kuzamura umusaruro w'ubuhinzi bakarushaho kwihaza mu biribwa.


Posts Related to Hari iby'abaturage basabwa gushyira mu bikorwa mu buhinzi n'ubworozi: Minisitiri Pierre Damien Habumuremyi

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment