Mu kiganiro abaturage bo mu mudugudu wa Ryabitana, akagari ka Gihinga, umurenge wa Gacurabwenge, bagiranye n'abayobozi nyuma y'umuganda wo ku itariki 28/4/2012, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Alphonse Munyentwari yasabye abaturage kwita ku mutekano wa bagenzi babo.
Arabasaba kunga ingo zitabanye neza, kugirango abagize komite zo kurwanya ihohoterwa bazisure hakiri kare, maze babagire inama bataricana cyangwa ngo bakomeretsanye. Aragira ati " ubwicanyi bwinshi busigaye bugaragara buterwa n'amakimbirane agaragara mu ngo".
Atanga urugero rw'umugabo wo mu murenge wa Runda uheruka kwica umugore we. Ati "buriya abaturanyi babo bari bazi ko abo bantu batari babanye neza". Iyo abo baturanyi baba baragiye babasura kenshi bakanabaganiriza ku mibanire yabo, baba baratandukanye neza badasize abana b'impfubyi.
Mu rwego rwo kurwanya no gukumira ihohoterwa hashyizweho Komite z'ubusugire bw'ingo, zigizwe n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari bafatanya n'imiryango ibanye neza bagasura ingo zifitanye amakimbirane bakazigira inama.
Hagati aho ariko Guverineri yavuze ko iyo kubana mu bwumvikane bikomeje kwanga, icyiza ari uko umugabo n'umugore batandukana nta urica undi.
Yabasabye kandi kwirinda amacakubiri n'ingengabitekerezo ya jenoside ahubwo bagaharanira gukora cyane ngo biteze imbere.
Posts Related to Kamonyi: Abaturage barasabwa kwita ku mutekano w'abaturanyi babo
Mu gikorwa cy'umuganda no mu nama z'abaturage, hakunze kugaragara abaturage bamwe. Hakaba n'abandi ngo bikorera imirimo yabo cyangwa bakikingirana ntibajye mu muganda. Umuturage umwe wo ...
Ababyeyi barasabwa kwita ku nshingano zabo bereka urugero rwiza abana babo, babarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose kugira ngo abo bana bazabe intwari. Ibyo babisabwe mu ...
Mu muhango wo kwizihiza umunsi w'Intwari kuri uyu wa gatatu tariki ya 01/02/2011 wabereye mu kagari ka Gasiza mu Murenge wa Kivuruga, abaturage bahamagariwe kurwanya ...
Ibyo byagarusweho mu mahugurwa umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bw'umugore n'umwana HAGURUKA yageneye abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari tugize akarere ka Kamonyi, ku mategeko arengera abagize umuryango harimo ...
Ibyo ni ibyatangajwe n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Gacurabwenge Umugiraneza Martha, mu muhango wo gusezeranya imiryango 102 yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko. Iyo ...
0 comments:
Post a Comment