Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda | Nyagatare: Bahagurukiye kurwanya imirire mibi batangiza gahunda yiswe iziko mu mudugudu

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda | Nyagatare: Bahagurukiye kurwanya imirire mibi batangiza gahunda yiswe iziko mu mudugudu
May 5th 2012, 07:32

Nyuma y'aho mu Murenge wa Karama mu Kagari ka Kabuga hagaragariye abantu bagera kuri 24 bafite ikibazo cy'imirire mibi, Ubuyubozi bw'Akarere ka Nyagatare, kuri uyu wa 3 Gicurasi 2012 bwatangije gahunda bise "Iziko mu Mudugudu" igamije kurwanya imirire mibi bigisha abaturage guteka indyo yuzuye kandi idahenze.

Muri uwo muhango wo gutangiza gahunda y' "Iziko mu Mudugudu" wabereye mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Kabuga ho mu Murenge wa Karama, 18 mu baturage 24 bagaragaweho ikibazo cy'imirire mibi bakaba bivuriza ku Kigo nderabuzima cya Kabuga bashoboye kuwutabira maze bagirwa inama z'uko bajya bategura indyo yuzuye ikubiyemo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n'ibirinda indwara.

Kampirwa Rachel, Umukozi w'umuryango Intrahealth ushinzwe gahunda yo kurwanya imirire mibi, yasobanuriye abo baturage ko umuntu ashobora kurya neza kandi bitamusabye ibintu bihenze. Yagize ati « Ubu koko tuzajye turwara indwara zituruka ku mirire mibi kandi n'abatuye mu butayu batazirwara ? Ibyo ntibikabe iwacu kandi byitwa ko tweza tukanasagurira abandi. »

Muri uwo muhango bigishije kandi abantu bakuru bagaragaweho n'ikibazo cy'imirire mibi ndetse n'ababyeyi bafite abana bahuye n'iki kibazo uburyo bwo gutegura imvange y'ibitoki, imboga z'icyatsi, inyanya, ubunyobwa n'indagara nk'indyo yuzuye.  Babijeje ko uwashobora gutegura iyo ndyo yaba ariye indyo yuzuye kuko igaragaramo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n'ibitera imbaraga.

Kayihura Azaria umukozi w'ibitaro bya Nyagatare ushinzwe imirire, avuga ko bamwe mu bagaragaweho n'ikibazo cy'imirire mibi babanza kujyanwa mu bavuzi ba gihanga n'imiryango yabo ikeka ko baba barabaroze bityo ngo bigatuma bagera kwa muganga ari intere. Yagize ati « Icyiza ni ukumujyana kwa muganga bakamuvura hakiri kare. »

Gahunda y' « Iziko mu Mudugudu » yinjira mu yo kurwanya imirire mibi izakorwa muri uyu mwaka wa 2012 wose hagendewe ku mabwiriza ya Nyakubahwa Prezida wa Repubulika n'umwanzuro w'inama y'umushyikirano yo ku wa 15 na 16 Ukuboza 2011. Biteganyijwe ko muri iyi gahunda abaturage bazajya bigishwa gutegura indyo babigishiriza ku byo buri wese azajya aba yakuye mu rugo bakabihuriza hamwe mu guteka.


Posts Related to Rwanda | Nyagatare: Bahagurukiye kurwanya imirire mibi batangiza gahunda yiswe iziko mu mudugudu

share save 171 16 Rwanda | Nyagatare: Bahagurukiye kurwanya imirire mibi batangiza gahunda  yiswe iziko mu mudugudu

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment