Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda | Ibiza bituruka ku mvura nyinshi bikomeje kwiyongera mu Karere ka Nyabihu

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda | Ibiza bituruka ku mvura nyinshi bikomeje kwiyongera mu Karere ka Nyabihu
May 5th 2012, 08:28

Imvura nyinshi ikomeje kwibasira  uturere two mu burengerazuba bw' u Rwanda muri ibi bihe. Tumwe muri two harimo Nyabihu, Musanze, Rubavu, Ngororero n'utundi. Akarere ka Nyabihu, Musanze na Rubavu tutibagiwe na Ngororero, mu bihe by'imvura dukunze kwibasirwa n'ibiza, bitera ingaruka nyinshi.

m Ibiza bituruka ku 300x70 Rwanda | Ibiza bituruka ku mvura nyinshi bikomeje kwiyongera mu Karere ka Nyabihu

imfu z'abantu, gukurwa mu byabo, gusenyuka kw'amazu no gusigwa iheruheru ni bimwe mu ngaruka z'ibiza

Zimwe mu ngaruka nyinshi ziterwa n'imvura nyinshi yibasiye akarere ka Nyabihu muri iki gihe cy'itumba ndetse ikaba ikinakomeje.harimo imfu z'abantu . Twababwira ko Ibiza biherutse kuba muri Mata/2012 byahitanye abantu bagera  kuri 2.  Harimo uw'imyaka 13 n'uw'imyaka 18,bombi bo mu Karere ka Nyabihu. Uretse imfu z'abantu,amazu ya bamwe yagiye asenyuka,aho habaruwe muri mata/2012 amazu agera kuri 86 yasenyutse ndetse n'andi 89 yari yugarijwe n'amazi ku buryo nayo yashoboraga gusenyuka.

Gusa iyi mibare y'amazu yabaruwe asenyuka ikaba igenda iiyongera kuko bitewe n'imvura ikomeje kugwa,urugero nk'iyaguye mu ijoro ryo kuwa 3 Gicurasi 2012 nayo yangije ibintu byinshi,harimo amazu yasenyutse mu gace ka Mukamira,ahitwa Rurengeri no mu nzira zerekeza mu isantire yitwa Byangabo iri mu karere ka Musanze. Uretse gusenyuka kw'amazu,gusiga iheruheru abaturage,kuvanwa mu byabo n'ibindi hari n'izindi ngaruka iyi mvura nyinshi igwa I Nyabihu iteza.

Ibiza bituruka ku 2 Rwanda | Ibiza bituruka ku mvura nyinshi bikomeje kwiyongera mu Karere ka Nyabihu

Kwangirika kw'imyaka bitewe n'isuri, inkangu zifunga imihanda nyabagendwa, impanuka nabyo ni ingaruka ziterwa n'imvura nyinshi igwa mu burengerazuba

Muri izo ngaruka harimo amasuri yangiza imigezi n'ibiyaga. Urugero nk'ikiyaga cya Karago ubu cyafatiwe ingamba z'uburyo cyabungwabungwa kirindwa amasuri ariko nubwo zifatwa amasuri akaba akikigeramo bitewe n'ibiza by'imvura nyinshi. Izindi ngaruka zikaba ari ugutwarwa no kurengerwa kw'imyaka imwe n'imwe y'abaturage amahegitari menshi. Iyo myaka ikaba yiganjemo ibirayi,ibishyimbo,icyayi,amashu,imboga,ibiti , zitandukanye n'iyindi.  Ibidukikije bitandukanye nabyo bikaba bihangirikira.

Izindi ngaruka zikomeye zagiye ziterwa n'ibiza bitewe n'imvura,harimo kwangirika kw'ibikorwa remezo nk'imihanda. Urugero nk'umuhanda Ngororero-Mukamira, ukunze kwibasirwa n'inkangu mu murenge wa Rambura ,n'ubu tubivuga kuri uyu wa 04 Gicurasi 2012 ukaba warongeye gufungwa  n'inkangu y'umusozi wamanutse ukawugwamo,bityo bikaba bibangamira ingendo zawukorwagamo aho abashoferi bahererekanya abagenzi.

Kuri izi ngaruka kandi hiyongeraho impanuka zikunze kuba bitewe n'ubunyerere bw'imihanda,amazi menshi aba ayirimo,ibyondo n'ibindi. Muri iki gihe hakaba hakunze kugaragara impanuka zimwe na zimwe mu muhanda Rubavu-Musanze. Impungenge zikaba zakomeza kuba nyinshi igihe imvura y'umurengera izakomeza kugwa kuko mu butaka bw'imisozi y'ibirunga n'amakoro ingaruka zaba nyinshi,bitewe n'uko buhita bumanukanwa byoroshye n'amazi;bigatera amasuri,inkangu,ibyo byose bikazana ingaruka nyinshi zirimo izo tumaze kubona. Imirenge ikunze kwibasirwa cyane n'ibiza mu Karere ka Nyabihu akaba ari Bigogwe,Karago,Jenda na Mukamira.


Posts Related to Rwanda | Ibiza bituruka ku mvura nyinshi bikomeje kwiyongera mu Karere ka Nyabihu

share save 171 16 Rwanda | Ibiza bituruka ku mvura nyinshi bikomeje kwiyongera mu Karere ka Nyabihu

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment