Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Michael Jackson Aracyakorera Amafaranga Nyuma y'Urupfu Rwe

Umutungo wa Michael Jackson  wungutse milioni 310 z'amadorali. Ayo mafaranga yaturutse mu igurishwa  rya album, filme, n'ibindi bikorwa yasize akoze. Ayo mafaranga yungutswe kuva yitabye Imana 6/2009 kugeza 12/2010. Ibyo birahamywa n'impapuro zo mu nkiko.

Abashinzwe kureba umutungo we bakoresheje milioni 159 mu kwishyura igice cy'umwenda Michael Jackson yasize uhwanye na milioni 400  nk'uko bitangazwa n'ibiro by'itangazamakuru Reuters

Ayo mafaranga yaturutse mu igurishwa rya Filme yitwa This Is It, na Album nshya yitwa Michael irimo indirimbo nshya zitari zarigeze zitangazwa na Michal Jackson. Umutungo wa Michael Jackson utunze abana be, nyina, n'imiryango ifasha imbabare.

Umwami w'umuziki w'ubwoko bwa pop yapfuye afite imyaka 50 azize gufata imiti myinshi iwe mu rugo ahitwa Holmby Hills district i Los Angeles.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment