Mwene Muammar Gaddafi, perezida wa Libya aravuga ko mu gihugu cye hashobora kuba intambara biturutse ku myivumbagatanyo imaze iminsi ibera yo isaba ko se yegura. Saif al-Islam yavugiye kuri televiziyo ko ubutegetsi bwumva ibyo abaturage basaba kandi ko bamwe mu bashinzwe umutekano bitwaye nabi mu kurasa ku baturage. Human Right Watch iravuga ko hamaze gupfa abantu 233 kuva imyigaragambyo itangiye ku wa kane ushize.
Saif al-Islam aravuga ko umubare w'abapfuye ari muto kutangazwa n'ibinyamakuru. Yavuze ko ibinyamakuru byo hanze bikabya inkuru bigatangaza ibintu uko bitari.
Umugi wa Bengazi , uwa kabiri muri Libya ubu uri mu maboko y'abarwanya Kadafi kandi amakuru aravuga ko umugenerali mukuru muri ako gace yifatanyije n'abarwanya Leta.
Mwene Kadafi yavuze ko Libya atari Tunisia cyangwa Misiri kandi ko se azarwana kugeza k'umusirikare wa nyuma n'isasu rya nyuma.
Bamwe mu bari ku butegetsi batangiye kubukuraho amaboko nk'umukuru w'ubwoko bw'abaWarfla, ubwa mbere bwinshi muri Libya yavuze ko yifatanyije n'abigaragambya.
Abdel Moneim al-Honi, ambasaderi wa Libya mu muryango w'ubumwe bw'abarabu nawe yavuze ko ashyigikiye revolisiyo
Ali al-Essawi, ambasaderi mu Buhindi nawe yeguye avuga ko atakorana na Leta yica abaturage
Muammar Gaddafi yatangiye gutegeka muri Libya muri 1969 nyuma ya coup d'etat yahitanye umwami Idriss.
Imyigaragambyo muri Libya ije ikurikira imyigambyo yabereye muri Tunisiya na Misiri ikaba yarakuye ku butegetsi abayoboraga ibyo bihugu
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Mwene Kadafi: Hashobora Kuba Intambara muri Libya
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment