Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bisengimana-Kayumba na Karegeya Bifatanyije na FDLR

bisengimana
Lt Col Abraham Bisengimana, umwe mu barwanyi ba FDLR baherutse gutahuka mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize yatangarije abanyamakuru i Mutobo mu Ntara y’Amajyaruguru ko Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya bemeye gutera inkunga umutwe wa FDLR.

Lt Col Bisengimana arahamya ko mu nama yabereye muri Afurika y’epfo tariki 30/1/2011, Kayumba na Karegeya bagizwe abahuza hagati y’umutwe wa FDLR n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bawo.


Lt Col Bisengimana yatangarije abanyamakuru ko Paul Rusesabagina, Théogène Rudasingwa, Gérard Gahima, ndetse n’abahagarariye ishyaka FDU-Inkingi rya Ingabire Victoire bakoze inama zitandukanye mu Burayi n’Amerika zigamije gushyigikira imigambi ya FDLR.

Raporo y’impuguke za loni iherutse gutangariza Inama y’Umutekano y’uwo muryango ko Kayumba na Karegeya bakorana na FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibyo bikaba byaraje gushimangirwa n’inama y'umutekano y’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga Bigari.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Kayumba, Karegeya, Rudasingwa na Gahima bakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare igifungo cy’imyaka 20 ku byaha bitandukanye birimo gushaka guhungabanya umutekano, gukoma mu nkokora leta, gutuka Perezida wa Repubulika no guhembera amacakubiri. Kuri Kayumba na Rudasingwa hiyongeraho igifungo cy’imyaka 4 ku cyaha cyo gutoroka igisirikare, bakaba baranambuwe amapeti yabo ya gisirikare. Ubu impapuro zo kubafata zikaba zarasohowe n’ubutabera bw’u Rwanda bubinyujije muri Interpol, mu gihe bo batemera ibihano bagenewe.

Lt Col Bisengimana w’imyaka 42 yari ashinzwe inyigisho za politiki muri FDLR, yatashye mu Rwanda tariki 17 Gashyantare 2011, akaba yari aturutse muri Zone ya Masisi ahitwa i Karongi. Avuga ko icyatumye ataha ari ubwumvikane buke burangwa muri FDLR, n'icyenewabo gikorwa na Gén. Sylvestre Mudacumura uyobora uwo mutwe.

Foto: ORINFOR

Source


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment