Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

U Rwanda na Kongo bisubiye mu kubana neza

Prezida Paul Kagame w'u Rwanda na Joseph Kabila wa Kongo
Prezida Paul Kagame w'u Rwanda na Joseph Kabila wa Kongo
Icyizere cyo kubyutsa uyu mubano cyari cyaratangiye mu mpera z’umwaka ushize ubwo impande zombi zatangiraga ibisa n’ibiganiro.

Ifatwa ry’umukuru wa CNDP ndetse n’igikorwa ingabo z’ibihugu byombi zahuriye zihiga abarwanyi ba FDLR, byagaragariye benshi nk’ikimenyetso cy’uko Kigali na Kinshasa biyemeje gusoza imyaka 10 bisheshe umubano.

Bwana Amandin Rugira wari umunyamabanga mukuru muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ni we wahawe hingano zo gusibura amayira nyuma y’imyaka isaga 10 ibihugu byombi byari bimaze birebana ay’ingwe.

Icyizere cyo kongera gukingura ibiro bihagaraiye ibihugu byombi cyari cyagaragajwe ubwo abaminitri bombi batangiraga amanama y’uruhererekane amwe akabera Kinshasa n’aho andi akakirwa na Kigali.

Kugeza ubu Congo yo ntiratangaza izina ry’uyihagarariye mu Rwanda cyakora Ministri wayo w’ububanyi n’amahanga Alexis Tambwe Mwamba akaba aheruse gutangariza i Kigali ko ntakizabuza Kinshasa kohereza intumwa yayo mu Rwanda .

N’ubwo ibihugu byombi byari byaragiye bigerageza ibiganiro biteruye ndetse rimwe na rimwe babishishikarijwe n’amahanga, itabwa muri yombi ry’umukuru wa CNDP risa n’aho ari cyo kimenyetso cy’uko Congo n’U Rwanda byemera gusubukura umubano.

Ifatwa rya Laurent Nkunda ryabaye intambwe

Icyemezo kigena uhagarariye U Rwanda muri Congo gitangajwe nyuma y’amasaha make ,Ministri w’ubutabera wa Congo ashoje uruzinduko I Kigali .

Itangazo rusange rivuga ko,Ministri Luzolo Bambi na Tharicisse karugarama bemeje ishingwa ry’itsinda ry’impuguke zo kwiga amaherezo ya General Laurent Nkunda ufunguye ku butaka bw’U Rwanda .

Iri tsinda ngo rigomba kunononsora ingingo zose zamategeko arebana n’ihererekanya ry’abantu bashakishwa n’inkiko.

Kugeza ubu nta rukiko rwo mu Rwanda rwari rwemera gusuzuma ikibazo cya Nkunda n’ubwo abamwunganira bamaze kwiyambaza urwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ndetse n’urwa Rubavu ku Gisenyi.

Uko bigaragara amaherezo ya General Nkunda ashobora kugenwa n’icyemezo cya politiki dore ko amanama hagati y’impande zombie akomeje kwiga ku kibazo cye .

Birashoboka ko u Rwanda rwamushyikiriza Congo ku nyungu z’uyu mubano mushya.

Cyakora nanone haracyariho ingorane mu rwego rw’amategeko kuko U Rwanda ruvuga ko rutakohereza umuntu mu gihugu kicyemera igihano cy’urupfu nk’uko bimeze muri Congo/Kinshasa.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment