Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

BBC Gahuzamiryango ntiyumvikana kuri FM mu Rwanda



Louise Mushikiwabo-Ni Icyaha Gupfobya Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi



Minisitiri w'Itangazamakuru mu Rwanda Louise Mushikiwabo

Minisitiri Louise Mushikiwabo yihanangirije inzego zose z'itangazamakuru gupfobya Genocide yakorewe abatutsi muri 94. Ibyo yabivugaga asobanura impamvu BBC Gahuzamiryango yabaye ihagaritswe by'agateganyo gutangaza mu Rwanda kubera amakosa yayo. Yavuze ko iterambere mu Rwanda rikeshwa ubumwe abanyarwanda biyemeje kugira muri iyi myaka 15 ishize ngo barenge ibyabaye muri 94

Yavuze ko BBC itagomba guha ijambo abantu bahakana Genocide kandi ko icyemezo cyo guhagarika umurongo wa BBC ari icy'agateganyo byose bizaterwa n'ubushake bwa BBC bwo guhindura imikorere yayo kubirebana n'u Rwanda kuko ngo u Rwanda ntirushaka ibiganiro birwanya imigambi ya Leta y'Ubwiyunge bw'abanyarwanda

Guvernoma yahagaritse umurongo wa BBC Gahuzamiryango biturutse ku kiganiro yahitishije harimo n'abahakana Genocide y'Abatutsi yo muri 94


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment