Inkuru zituruka muri Uganda ziramenyesha ko u Rwanda rwasabye ko impunzi z'abanyarwanda ziba muri icyo gihugu zigomba gutahuka kuko nta mpamvu zigifite zo kuhaba, ibyo ngo bikaba byarakozwe mu rugendo umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda Nyakubahwa Generali Major Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu kuwa 22/04/2009. Iryo tahuka ngo rigomba gukorwa n'ubishatse kandi rikaba rizatangira mu byumweru bibiri biza. UNHCR ikaba ivuga ko uzahasigara nta mfashanyo zimuteganirijwe azirwanaho ku giti cye kandi ko statut y'ubuhunzi batayemerewe.
Twakwibutsa ko zimwe muri izo mpunzi zahungiye muri Uganda ari izaturutse muri Tanzaniya na Zaire-DR CONGO muri za 96 ubwo habaga itahuka ku bwinshi kw'impunzi z'abanyarwanda ziturutse muri ibyo bihugu.
Inkomoko y'Inkuru RFI on 28/04/2009
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Uganda-Nakivale-Nyakivara-Impunzi z'Abanyarwanda Zirasabwa Gutahuka
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment