Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Kagame yanditse muri Financial Times

Paul Kagame yanditse muri Finantial Times

Prezida Kagame aratangira yibutsa inama iheruka kuba y'ibihugu 20 bikize kw'isi, abakuru b'ibyo bihugu bagahura n'ikigega mpuzamahanga, bakiga uburyo bakemura ikibazo cy'ubukungu kw'isi.


Ngo ikibabaje ariko n'uko abantu benshi bacyizera ko abo bakire bashobora gukemura ibibazo by'abakene bakoresheje amarangamutima hamwe no kwemera akayabo k'inkunga nyamara itajya iboneka nkuko babivuga. Prezida Kagame ati: twe tuba kandi tuyobora ibihugu bikennye twemera ko abakuru b'ibihugu bikize bafite umutima wo gufasha abakene ariko ko bagomba no kugira imitekerereze ku bakene.

Paul Kagame yatanze urugero rw'igitabo cyanditswe na Dambisa Moyo yise Dead Aid mu kinyarwanda wavuga ko ari Uguca imfashanyo. Ati haribyo Moyo yandika bikarishye: nko kuvuga ko imfashanyo zigomba gushira mu myaka 5, ati ariko buri gihe nakomeje kuvuga ko ibi ari ibintu tugomba kuganiraho, tukareba igihe iyo mfashanyo yashira n'uburyo bwiza yarangizwamo.


Prezida Kagame aravuga ko buri gihe imfashanyo itagiye igera ku nshingano zayo, urugero ngo ni nk'ibihumbi 17 by'abasirikare ba ONU bagiye gucungera umutekano muri Congo. Prezida Kagame ariko aravuga ati ntimunyumve nabi, twishimira inkunga itangwa n'ibihugu bikize, gusa ngo igomba guherekezwa n'ibyo twe twifuza kugeraho.

Urundi rugero Kagame atanga ni k'u Rwanda, igihugu ayobora. Ati mbwira abaturage bacu ko nta numwe ufitiye u Rwanda umwenda. Ati se n'ukubera iki umunyarwanda yumva aguwe neza iyo abeshwaho n'imisoro itangwa n'abantu bo mu bindi bihugu. Ati u Rwanda rufite intego zihanitse. Ubu ngo u Rwanda ruragerageza gukuba inshuro 7 ibicuruzwa bikorerwa mu gihugu.

Mu myaka 10 ishize u Rwanda ngo rwashoboye kugabanya icya 2 cy'imfashanyo bakuraga mu mahanga, umwaka ushize ngo bongeye kugabanyaho ibice 11% nubwo isi yari mu kibazo cy'ubukungu. Ariko Prezida Kagame arasanga ko nubwo ibyo bishimishije, bazi neza ko inzira y'ubukire ikiri ndende. Iyo nzira ariko ngo bazayijyanamo n'abantu bafite imitekerereze ku bakene.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment