Icyo kigo kivuga yuko gukoresha ingufu gusa mu guhiga FDLR ntacyo bizigeraho, ngo byari bikwiye kwigizwa inyuma hakabanza gushishikaririza abarwanyi gushyira ibirwanisho hasi ku neza.
ICG kandi ishaka ko u Rwanda rwashyirwa muri ibi bikorwa. Ujejwe ikibazo cya Congo muri ICG, Guillaume Lacaille yabwiye BBC ko bagomba gutinza ibitero, kuko ubu hari hakwiye kubanza kugarura umutekano.
Ati abaFDLR ubu bari kugarura uduce batakaje, kandi bari gutera cyane abaturage, rero ni ngombwa ko mbere yo kugaba ibitero, bagomba kubanza gushyiraho umutekano utuma abaturage bakingirwa.
Hanyuma rero bagashishikariza abaFDLR gutahuka ku neza, na cyane cyane mu guhambira ubutegetsi bwabo bwa gisirikare ubu bufashe nk'ingwate abo basirikare babo, kuko benshi muri abo basirkare ba FDLR bashobora gutahuka haramutse habaye inzira nziza zo kubatahukana
Bwana Guillaume ati icyo dusaba n'uko hakomeza kubaho umubano mwiza hagati y'u Rwanda na Congo, ingabo z'u Rwanda zifite imyitozo ihambaye, hamwe n'ingufu kandi ibyo ntabwo ingabo za Congo zibifite, rero niba ibitero bigiye kugabwa, dusaba ko ibikorwa bimwe byakorwa n'abanyarwanda
source-BBC
0 comments:
Post a Comment